Icyayi cyoherezwa mu mahanga cyazamutseho 73%

Ubwo ku nshuro ya mbere mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Icyayi, ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyohereza mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko bishimira ko umusaruro w’icyayi woherezwa mu mahanga wazamutseho 73%, mu gihe cy’imyaka 10 ishize.

Umusaruro w'icyayi ukomeje kwiyongera
Umusaruro w’icyayi ukomeje kwiyongera

Ni ibyatangarijwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, nk’umwe mu Mirenge ihingwamo ikaneramo icyayi cyiza, hakaba n’uruganda rugitunganya rwa Rwanda Mountain Tea.

Imibare igaragazwa na NAEB, yerekana ko umusaruro wavuye kuri toni 22,184 muri 2012, ukagera kuri toni zirenga ibihumbi 38 mu mwaka ushize wa 2022.

Umuyobozi Mukuru ushinze ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, avuga ko bishimira ko kongera umusaruro woherezwa mu mahanga byanatumye ubukungu bwiyongera.

Ati “Amadevize nayo yariyongereye kuko amafaranga aturuka mu buhinzi nayo yazamutseho 90%, aho yavuye kuri miliyoni 56 muri 2013, akagera kuri miliyoni tuvuga uyu munsi zisaga 106 z’Amadolari.”

Uku kwiyongera k’umusaruro ndetse n’amadovize binashimangirwa n’abahinzi b’icyayi, by’umwihariko abo mu Murenge wa Kitabi, bavuga ko ubuhinzi bwacyo bwabahinduriye ubuzima.

Sandrine Urujeni avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha icyayi cy'u Rwanda
Sandrine Urujeni avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda

Beatrice Mukanyangenzi, yatangiye guhinga icyayi mu myaka ya 1970, avuga ko mbere batabwitagaho, ariko aho batangiye kujya bacyitaho byabahinduriye ubuzima.

Ati “Ubu hari abantu bahinga rwose bamaze korora inka, bamaze kugira iterambere, abana babo barize za kaminuza, nanjye nihereyeho, rwose turasa neza kubera igiciro cyagiye cyiyongera, ariko noneho n’ubwiza bw’icyayi no kugihinga ahantu heza, tugenda tubisobanukirwa.”

Kuba umusaruro woherezwa mu mahanga w’icyayi wariyongereye, bikanongera amadovize yinjira mu Gihugu, ni byiza ariko kandi ngo haracyari ikibazo cy’uko n’ubwo ntawe ushidikanya ku bwiza bw’icyayi cy’u Rwanda, ariko kitarashobora kumenyakana neza ku ruhando mpuzamahanga kuko hari abacyiyitirira, kubera ko nta hantu henshi handitse kandi hagaragara u Rwanda nk’igihugu kibonekamo icyayi kandi cyiza.

Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’abakorerabushake, bishyize hamwe, bakora amakarita atanga inkuru zitandukanye kandi nta kiguzi (Open Street Map Rwanda), ni bamwe mu biyemeje kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda.

Abahinzi bishimira ko icyayi kurushaho kubafasha kwiteza imbere
Abahinzi bishimira ko icyayi kurushaho kubafasha kwiteza imbere

Rebbeca Jeanette Nyinawumuntu ahagarariye Open Street Map Rwanda, avuga ko n’ubwo bakora n’ibindi bitandukanye, ari kuri iyi nshuro basanze mu rwego rwo kwerekana ishusho nyayo y’ubuhinzi mu Rwanda, bagomba kumenyekanisha icyayi cyarwo.

Ati “Kuko nk’iyo ugiye ku mbuga mpuzamahanga nka Wikipedia ugasanga nta nkuru n’imwe ivuga ku Rwanda n’icyayi cyarwo biba bitangaje cyane, bivuze ngo birashoboka ko abandika inkuru batabyitayeho cyangwa se batabizi. Twebwe rero ikintu dukora ni ukugira ngo tubishyire kuri izo mbuga nkoranyambanga, zisomwa n’Isi yose atari ikinyamakuru kimwe cyo mu Rwanda cyangwa hanze.”

NAEB ivuga ko aho ari ho hantu babona bafite intege nke, ariko ko bashaka gushyiramo imbaraga mu gukorana n’urwo rubyiruko, nk’uko Urujeni abisobanura.

Ati “Ahantu turimo gushyira imbaraga ni uko dushaka gukorana n’urwo rubyiruko, ni byiza ko tubafite, nibo bazi iryo koranabuhanga, uko ubucuruzi bw’uyu munsi bukorwa. Nibyo koko hari igihe icyayi cyacu kitamenyekana, ariko twabanje gukora ibyo mu murima, ubu tugiye kongera imbaraga ku isoko, kugira ngo kibashe kumenywa.”

Urubyiruko rusigaye rugaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kubyaza umusaruro ubuhinzi
Urubyiruko rusigaye rugaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kubyaza umusaruro ubuhinzi

Mu 1952 niho ubuhinzi bw’icyayi bwatangiye mu Rwanda, ubu ababukora bakaba ari 51,196, aho abarenga 67% ari abagabo, abagore barenga 32%, bakaba babarirwa muri koperative 21 ziyongeraho amahuriro abiri afasha abahinzi b’icyayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka