Iburasirazuba: Imirenge 59 ishobora guhura n’amapfa

Imirenge 59 kuri 95 igize Intara y’Iburasirazuba, ishobora guhura n’amapfa mu gihe imvura yaba ikomeje kubura, nk’uko abayobozi babigaragaje.

Hari imirenge yabuze imvura ku buryo biteze amapfa
Hari imirenge yabuze imvura ku buryo biteze amapfa

Kuva iki gihembwe cy’ihinga 2023A cyatangira, mu Gihugu cyose hakomeje kubura imvura ku buryo hari abahinzi bataratera imbuto, ndetse hakaba n’aho yatewe ikuma.

Iki gihembwe nibwo mu Ntara y’Iburasirazuba hahingwa ibigori kandi bikanera ku bwinshi, kuko ubundi kiba gifite imvura nyinshi.

Mu guhangana n’iki kibazo, ubu abahinzi bahinga ku buso buhuje mu Mirenge ifite imvura batangiye guhabwa ifumbire ya DAP na Urea ku buntu, kugira ngo harebwe ko haboneka umusaruro mwinshi cyane w’ibigori.

Mu rwego rwo kurwanya amapfa no kongera umusaruro, abahinzi b’Umurenge wa Nyamugali mu Karere ka Kirehe, ku Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2022, bashyikirijwe ifumbire ya Urea igera kuri toni ebyiri ikaba yahawe abahinzi bo mucyanya cyuhirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yasobanuriye abahinzi ko ifumbire bayihawe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, kugira ngo bazamure umusaruro bazabashe no gusagurira isoko.

Habariwemo abahinzi b’Akagari ka Kagasa mu bice byuhirwa, ku wa 31 Ukwakira 2022, habagawe ibigori ku buso bwa hegitari 20.

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira, mu Karere ka Nyagatare naho hatewe ifumbire mu mirima y’ibigori ya Koperative KABOKU, ahakoreshwa uburyo bwo kuhira.

Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’Uturere, Rugaju Alex, avuga ko iyi fumbire itangwa ku buntu mu rwego rwo gufasha abahinzi bahuje ubutaka kongera umusaruro.

Ati “Ifumbire iratangwa ku buntu mu rwego rwo guhangana n’amapfa, abafite imvura cyangwa abahinga buhira nibo bayihabwa ariko nanone ku bahuje ubutaka, kugira ngo imyaka yihute kandi umusaruro ube mwinshi. Aho imyaka yumye cyangwa bafite imvura nkeya cyane, turimo kubaha imigozi y’ibijumba ndetse n’ibiti by’imyumbati kuko bidakenera imvura nyinshi.”

Ahabonetse imvura ibigori birakuze, bnahawe ifumbire ngo umusaruro wiyongere
Ahabonetse imvura ibigori birakuze, bnahawe ifumbire ngo umusaruro wiyongere

Kuri ubu abahinzi bamaze guhabwa ifumbire ya DAP na Urea ingana n’ibiro 1,072.95 mu Ntara yose y’Iburasirazuba.

Avuga ko ubu ku Mirenge 95 igize Intara y’Iburasirazuba, 59 ari yo ifite ikibazo gikomeye cyo kutabona imvura.

Agira ati “Mu kigereranyo Bugesera, Imirenge 15 nta mvura, Gatsibo Imirenge itandatu, Kayonza itanu, Kirehe 12, Ngoma itandatu, Nyagatare ibiri naho Rwamagana 13.”

Abahinzi bashishikarizwa gukoresha uburyo bwo kuhira aho bishoboka, cyane ko ibikoresho byifashishwa bifite nkunganire ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka