Ibiza byahombeje abahinga muri Rwansamira 2/3 by’umusaruro wabo

Abahinzi bibumbiye muri Koperative COPARWAMU ihinga mu gishanga cya Rwansamira mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bamaze guhomba 2/3 by’umusaruro wabo w’ibigori kubera ibiza by’imvura.

Abahinga mu gishanga cya Rwansamira bavuga ko amazi ava mu Mujyi no mu nkengero zawo abangiriza imyaka
Abahinga mu gishanga cya Rwansamira bavuga ko amazi ava mu Mujyi no mu nkengero zawo abangiriza imyaka

Abahinzi bavuga ko nyirabayazana w’imyuzure yangije umusaruro wabo, ari amazi yayobowe mu gishanga ava mu mihanda yubakwa mu Mujyi na no kuri Sitade ya Muhana, ndetse n’amazi ava ku nzu zo mu Tugari twa Gahogo na Gifumba bigaragara ko adafatwa ngo atamanukira mu gishanga.

Abahinzi basaga 300 ni bo bibumbiye muri Koperative COPARWAMU, ihinga mu gishanga cya Rwansamira mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Aba bahinzi bavuga ko imvura nyinshi yagiye igwa mu bihe bitandukanye yangije imirima yabo, ku buryo igihembwe cy’ihinga gishize babonye umusaruro ugabanutse kugeza kuri 2/3 by’umusaruro w’ibigori babonaga mu gihembwe cy’ihinga A gitangirana n’ukwezi ka Nzeri.

Iyi ruhurura imanura amazi ajya mu mirima y'abaturage
Iyi ruhurura imanura amazi ajya mu mirima y’abaturage

Umuyobozi wa Koperative Coparwamu, Uwimana Epiphanie, asaba inzego z’ubuyobozi kubafasha guhangana n’amazi atera mu gishanga amanutse ku nzu no mu mihanda igikikije kuko gifatiye runini abatuye mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga.

Agira ati “Ubu tumaze gukusanya hafi toni 45 z’ibigori mu gihe twari tugeze ku musaruro wa toni zisaga 120 ku buso bwa hegitari 35 twahingagaho. Igihembwe cy’ihinga gishize imirima hafi ya yose yangijwe n’amazi menshi y’ibiza, ku buryo ubuso bunini bwangiritse n’ibigori bihinzeho”.

Abayobozi ba Koperative bavuga ko umusaruro ugenda ugabanuka kubera ibiza bibatwarira umusaruro
Abayobozi ba Koperative bavuga ko umusaruro ugenda ugabanuka kubera ibiza bibatwarira umusaruro

Ati “Twasabaga ko ubuyobozi bwadushakira nk’ icyuzi cyo gufata ayo mazi akajya akoreshwa mu gihe cy’izuba aho kugira ngo ajye atwangiriza kuko iki gishanga gifatiye runini abaturage ba hano”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, akwerere Eraste, avuga ko imiturire mu Mujyi wa Muhanga iteye ku buryo gufata amazi bikigoranye, kuko iznu zicucitse cyane nta mwanya usigara hagati, icyakora ngo hatangiye kwigwa uko hacukurwa ibyobo biyafata.

Avuga ko hari n’ubutaka bukikije igishanga budaciyeho imirwanyasuri ndetse n’imiringoti yaciwe ikaba yarasibamye ku buryo amazi amanuka nta kiyatangiriye bigatuma yangiza igishanga, bakaba bagiye kurushaho kuyisibura no guca indi mishya. Naho kubaka icyuzi byo ngo bigomba inyigo itahita ikemura ikibazo aka kanya.

Ruhurura ivana amazi kuri Sitade ya Muhanga nayo iyayobora mu gishanga
Ruhurura ivana amazi kuri Sitade ya Muhanga nayo iyayobora mu gishanga

Agira ati “Twatangiye kugenzura utugari dutandukanye dukora ku gishanga kugira ngo imirwanyasuri yasibye isiburwe n’indi icibwe, abaturage na bo bagomba gukomeza kuyobora amazi mu migende kugira ngo abashe gutambuka”.

Gakwerere kandi avuga ko bari kugenda bashishikariza abaturage gutera ibiti by’imuto ziribwa ku mirima no ku ngo zabo, abadafite imbuto zo gutera bakaba bafashwa kuzibona kuko ibyo biti na byo byafasha mu kurwanya isuri.

Amazi akusanyirizwa mu gishanga arenga uyu muyoboro agateza umwuzure
Amazi akusanyirizwa mu gishanga arenga uyu muyoboro agateza umwuzure
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka