Ibirayi:Imbuto y’indobanure itanga umusaruro ukubye kabiri iya gakondo
Abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugugishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) barakangurira abahinzi b’ibirayi guhinga imbuto z’indobanure kuko ari zo zitanga umusaruro mwishi kuruta imbuto zahunitswe n’abaturage.

Imibare itangwa na RAB, ivuga ko iyo uhinze imbuto zatubuwe ubona umusaruro uri hagati ya toni 35 na 40 kuri hegitari imwe bitewe n’agace, mu gihe uwahinze imbuto abaturage bihunikiye atarenza toni 17 kuri hegitari.
Byatangajwe n’umukozi wa RAB warimo amurika iyo mbuto, mu imurikagurisha ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ryaberaga ku Murindi mu mujyi wa Kigali, mu kwezi gushize kwa Kamena 2019.
RAB kandi ivuga ko imbuto y’indobanure ishobora kwihanganira ibihe bibi nk’imvura nyinshi, izuba ryinshi ndetse n’izindi ndwara, kuruta imbuto zihunikwa n’abaturage.
Umukozi wa RAB Elias Munyankera, avuga ko impamvu itera abahinzi b’ibirayi kutabona umusaruro uhagije, ari uko bumva ko bashaka umusaruro mwinshi mugihe gito, bigatuma bahora bahinga imbuto imwe igihe cyose.
Yakomeje agira ati “Ni uko abaturage bagura imbuto ahantu hatandukanye, kandi batazi neza iyo mbuto inshuro ihinzwe.Iyo imbuto ihinzwe igihe kirekire ntishobora gutanga umusaruro ukwiriye nk’uko umuhinzi abishaka".

Mu mbuto zituburwa harimo iyitwa kinigi, kirundo, izihirwe, nkunganire, kaze neza na twihaze.
RAB ivuga ko imbuto zitubuwe ziboneka kubatubuzi bakorera hirya no hino mu mirenge.
Izi mbuto zageragerejwe muturere dutandukanye harimo Musanze, Burera, Korongi, Nyamagabe, Rulindo, Rutsiro, Rwamagana, Kayonza, na Nyaruguru.
Elias Munyankera avuga ko kugira ngo umuhinzi akomeze kubona umusaruro mwinshi, agomba gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda icyarimwe, kuko atari byiza gukoresha imvaruganda gusa kuko ishobora gutuma umusaruro utuba.
Agira ati “Ifumbire y’imvaruganda ntabwo igomba gukoreshwa yonyine, igomba kuvangwa n’ifumbire y’imborera.”
Yibutsa abaturage kandi ko imbuto zahunitswe n’abaturage ziba zifite indwara nyinshi, kuburyo hari n’izo abaturage batera imyaka ikuma itarera.
Yagize ati “Iyo rero nk’izo mbuto uzisaruye ukongera ukazibika ukazazitera, ntushobora kuzabona umusaruro ungana n’uwo wabona warateye imbuto y’indobanure.”
Belise Irinatwe, umuhinzi wo mu karere ka Burera wahinze kuri izi mbuto z’intuburano, ahamya ko hari itandukaniro ku mbuto zatubuwe n’imbuto zahunitswe n’abaturage.

Agira ati “Izi mbuto z’intuburano nasanze zitanga umusaruro mwinshi kuko urugero nabaha, nageragereje mu murima nasaruragamo ibiro 600, ariko nasaruyemo ibiro 1500. Urumva ko ntaho umusaruro uhuriye”.
Undi muhinzi wo mukarere ka Burera mu murenge wa Gahunga, avuga ko na we agiye gushaka uko yahinga imbuto y’intuburano kuko yaguze ibirayi n’abaturage bigera kuri toni, akaba nta n’biro 400 yigeze asarura.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze! gusa nabazaga aho umuntu yabona iyo mbuto yibirayi
mwaramutse neza mbifuri kugira ibihe byiza none ikibazo narimfite iyombuto yibirayi ntago ibasha kugera kumuturajye wese nkange ndatanga urugero nkahano mumurenge wamurambi ntituzi nimba iyombuto inaba none ntabugizi mwadukurera ahobishoboka umuturage wese akabasha kuyibonamo iyombuto xaw murakoz