Ibihumyo nta binure bigira, ntibibyibushya, bikungahaye ku ntungamubiri

Hari abahanga mu by’imirire bafata ibihumyo nk’ubukungu buhishe. Impamvu babifata batyo, ni uko nta binure bigira, ntibibyibushya, ahubwo bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.

Ku rubuga https://docteurbonnebouffe.com bavuga ibyiza bitandukanye byo kurya ibihumyo. Ibihumyo byifitemo za vitamine zitandukanye bikanigiramo ubutare butandukanye bukenewe mu mubiri. Ibihumyo byigiramo vitamine B ikenewe cyane mu mikorere myiza y’imitsi n’imikaya ndetse iyo vitamine igatuma n’uruhu rumererwa neza.

Ibihumyo bigira vitamine D, kandi ni ibiribwa bikeya byigiramo iyo vitamine,kandi igira akamaro gakomeye mu buzima bw’amagufa, kuko ituma ‘calcium’ iba mu magufa iguma ku rugero rukwiye, ikarinda amagufa kuvunagurika, cyangwa se kuba yafatwa n’indwara yitwa ‘ostéoporose’, ikindi kandi vitamine D ifasha mu kurinda indwara ya diyabete na kanseri zimwe na zimwe.

Ibihumyo kandi byigiramo ubutare bwa ‘phosphore’, ubwo butare bukaba bufasha umubiri guhorana imbaraga.

Ibihumyo bigizwe n’amazi ku rugero ruri hagati ya 80 na 90 %, ni yo mpamvu ababirya bakwiye kubirya badafite impungenge ko bishobora gutuma ibiro byabo bizamuka. Ikindi kandi uriye ibihumyo yiyumva nk’uhaze bikamurinda kuryagagura kuko akenshi ari byo bituma umuntu yongera ibiro, rimwe na rimwe atanabyifuza.

Ibihumyo byigiramo ‘sodium’ nkeya cyane, kandi ibyo ni byiza, kuko ubundi iyo ‘sodium’ yongera umuvuduko w’amaraso, ikindi kandi ni uko ibihumyo biryoha ku buryo bw’umwimerere ku buryo bitari ngombwa kongeramo umunyu.

Ibihumyo byongera ubudahangarwa bw’umubiri, kuko byigiramo ibyitwa ‘selenium’ cyangwa ‘ergothioneine’ izo zikaba ari ‘antioxydants’ zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu kuko mu byo zikora, harimo kuwongerera ubudahangarwa no kurinda utunyangingo ‘cellules’ kwangirika , kuko iyo twangiritse biba intandaro y’indwara zitandukanye.

Iyo ‘selenium’ iba mu bihumyo kandi, ifasha umutima gukora neza, ikawurinda indwara zitandukanye.

Ibihumyo bigabanya ibinure bibi (cholesterol) mu maraso nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bwagaragaje ko bigabanya ibyo binure bibi mu maraso bitewe n’uko byigiramo ubwoko bwa ‘fibres’ zifasha mu kugabanya ibinure bibi.

Ibihumyo ni byiza ku ruhu rw’umuntu ndetse no ku misatsi, bizwi ko kurya imbuto n’imboga bifasha uruhu n’imisatsi y’umuntu kugira ubuzima bwiza, ariko ibihumyo byo ni akarusho bitewe n’intungamibiri zitandukanye bizanira ubiriye.

Ibihumyo byigiramo isukari nkeya cyane, ni yo mpamvu bishobora no kuribwa n’abantu barwaye diyabete, batikanga ko urugero rw’isukari yo mu maraso yabo rushobora kwiyongera.

Kuba ibihumyo byigiramo ubutare bwa ‘potassium’ n’umunyu mukeya, bifasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso ugahora ku rugero rwiza.

Abashakashatsi bo mu cyitwa ‘City of Hope’ babaye aba mbere bakoze ubushakashatsi bashaka kureba isano yaba hagati yo kurya ibihumyo no kurwara ibibyimba birimo kanseri.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hari za poroteyine nka ‘lectine’ n’izindi zihariye nka ‘glucane’ ziboneka mu bihumyo, zikaba zigabanya ibyago byo kurwara za kanseri zimwe na zimwe, cyangwa se zikazibuza gukura.

Ubundi bushakashatsi butatu bwakozwe, bwagaragaje ko abagore barya igihumyo nibura inshuro imwe ku munsi, baba bigabanyiriza ibyago byo kurwara kanseri y’ibere ugereranyije n’abatabirya.

Ku rubuga http://www.doctissimo.fr, na ho bavuga ibyiza bitandukanye byo kurya ibihumyo, kuko bifite akamaro mu mubiri w’umuntu.

Ibihumyo bikungahaye cyane kuri za poroteyine ndetse na vitamine zinyuranye, cyane cyane Vitamine B3, iyo ikaba igira akamaro gakomeye mu migendekere myiza y’igogora, igafasha imitsi gukora neza, ndetse igatuma n’uruhu rumererwa neza.

Ibihumyo byigiramo ubutare nka ‘fer’ na ‘zinc’n’ibindi. Urugero, nko muri garama 100 z’ibihumyo, umuntu akuramo miligarama 2 za vitamine B5, mikorogarama 1 ya vitamine K ; mikorogarama hagati ya 12-15 za vitamine B8 ;miligarama 1 ya zinc na mikorogarama hagati 3-5 ya selenium.

Ikindi ni uko ibihumyo birimo amoko menshi cyane harimo ibiribwa n’ibitaribwa, mu gihe rero umuntu abonye igihumyo ku gasozi aho cyameze, ariko atakizi neza yakwirinda kugikoraho kuko hari n’ibyica abantu iyo babiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igitekerezo mfite nuko nkanje ko nkeneye guhinga ibuhumyo umurama wabyo no wubona gute? Mumfashe nkeneye kubihinga, mpererye mu ntara yamajyaruguru, akarere ka burera , umurenge wa cyanika, akagali ka kabyiniro, umudugudu wa nyagisenyi, murakoze.

NZAYITURIKI J BOSCO yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka