Ibihugu bya CEPGL birasabwa gutanga imigabane bishyira muri IRAZ

Ikibazo cy’imigabane ishyirwa mu mushinga wa CEPGL wita ku bushakashatsi mu buhinzi (IRAZ) cyongeye kugaragazwa mu nama yahuje abayobozi muri minisiteri z’ubuhinzi z’ibihugu bigize CEPGL (Rwanda, Burundi na Congo) tariki 25/04/2013.

Ubuyobozi bwa IRAZ buvuga ko kuva CEPGL yakongera gukora mu mwaka wa 2007, imigabane itangwa muri IRAZ idatangwa bityo bikagora abakozi guhembwa ndetse n’inshingano yari ifite ntizigerweho.

IRAZ ni umushinga wa CEPGL wafashaga ibihugu biyirimo gukora ubushakashatsi mu buhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro ariko ibibazo by’umutekano mucye byabaye mu karere byatumye uyu mushinga uhagarara naho wongeye gukora ngo ibihugu ntibyitabira gutanga imigabane ugenerwa.

Abitabiriye inama yabaye taliki 25/04/2013 bongeye kwiyemeza gutanga imigabane basabwa no gukorera hamwe kuko bifasha akarere gushakira hamwe ibibazo bifite mu kongera ibiribwa no guteza imbere ubuhinzi bufite uruhare runini mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Imibare yo mu mwaka wa 2010 yagaragazaga ko Congo yari itaratanga imigabane yayo muri CEPGL kuva 2007, u Rwanda rwo rwari rwaratanze agera kuri 70.26% naho u Burundi bwatanze 27.37%.

Kubirebana na IRAZ, igihugu cya RDC nta mafaranga cyari cyagatanze kuva 2007 naho u Burundi bwari bwaratanze 75.39% mu gihe u Rwanda rwari rwaratanze 84.75%.

Iyi myenda ibi bihugu kandi byari binayifitiye n’umushinga witwa EGL aho u Burundi kuva 2007 kugera 2010 nta migabane bwari bwaratanze kugera kuri 587 584.97 y’ama DTS, RDC yari yaratanze imigabane ingana na 10% isigarana umwenda ungana na 526 763.30 y’ama DTS mu gihe u Rwanda rwari rwaratanze 39.12% rusigarana umwenda ungana na 357 693.79 y’ama DTS.

Iyi myenda ituma ibi bigo bidashobora gukomeza gukora kuko n’abaterankunga basaba ibihugu kubanza kwishyura imyenda no kugaragaza uruhare mu bibikorerwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Duharanire kwigira, ibyo dutegura ni twe bizagirira akamaro, tugomba rero guhaguruka twese tugakorerabaturage bacu ibyabateza imbere.

shyaka yanditse ku itariki ya: 28-04-2013  →  Musubize

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi, ni byiza ko ibihugu birebwa n’iyi ghahunda byose byashyira hamwe, bigafatanya kubitunganya! Naho ubundi ntawe uzaturuka hanze ngo aze kubidukorera.

nshimiye yanditse ku itariki ya: 28-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka