Huye: Yihimbiye uburyo bwo kuhira imusozi

Theogene Siborurema utuye aho bita i Cyarumbo yishakiye uburyo bwo kuhira imyaka akunda guhinga, yiganjemo inyanya n’intoryi, bwanafashishe n’abaturanyi be kuba yaratekereje icyo gikorwa.

Siborurema utuye mu mudugudu w’Akarambo, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, Akarere ka Huye, yashoboye gukura amazi mu gishanga ayageza i musozi, bitewe n’uko yajyaga abura uko yuhira intoryi ze bikanatuma umuaruro nawo uba mucye.

Agir ati: “Naje kubona aho basimbuzaga impombo z’amazi inshyashya, maze nisabira bya bindi bishaje, ibindi ndabigura, ni uko ntangira kubyifashisha niyegereza amazi”.

Nyuma yo kuyobora amazi mu mirima ye kandi, avuga ko umusaruro we wikubye kabiri kuva mu myaka itatu ishize yiyegereje amazi. Avuga ko mbere y’uko ayazana, umurima wa metero 15 kuri 20 yashoboraga kuwezamo udutebo nk’icumi tw’inyanya.

Ndetse hari n’igihe yakuragamo udutebo dutanu twonyine ariko ubu asigaye akuramo utugera kuri 25 cyangwa 30, nk’uko abitangaza.

Siborurema Theogene+ari gufatanya impombo zari zatandukanye aha ni hafi y'aho afatira amazi.
Siborurema Theogene+ari gufatanya impombo zari zatandukanye aha ni hafi y’aho afatira amazi.

Amazi yafasheho ayo ayobora mu mirima ye y’imusozi ni ava mu bisi bya Huye, ku kagezi bita Gaseke. Ayo afataho ni macyee cyane ku buryo atabuza amazi gukomeza kumanuka mu kabande nk’uko bisanzwe.

Gusa ngo impombo afite ntizihagije mu kugeza amazi aho ashaka hose, ku buryo hari igihe azimura iyo hari ahandi hantu agiye kuhira, akabona ko bimuvuna cyane.

Avuga ko abifitiye uburyo, we na bagenzi be bo ku gasozi atuyeho bajya bahinga inshuro eshatu ku mwaka aho kuba ebyiri, baramutse bafite imashini ibafasha kuhira.

Aho afatira amazi.
Aho afatira amazi.

Ati: “Hari akamashini nabonye mu babikira kuhira imyaka mbese nk’aho imvura iri kugwamo. Uwakaduha, twajya duhinga amashaza mu gihe cy’impeshyi maze tukazajya tubona amafaranga ahagije n’abanyabutare ntibongere kujya bahendwa cyane kuko amashaza yo mu mpeshyi agera ku mafaranga 1200 ku kilo”.

Anastasie Ntahombabaye, umukecuru utuye hafi aho nawe avuga ko ayo mazi amufasha mu kuyavoma kuko mbere yayakuraga kure ariko ubu anejejwe no kuba asigaye ayakura hafi.

Aha ni ho amazi agera imusozi bakahafatira bajya kuyavomera.
Aha ni ho amazi agera imusozi bakahafatira bajya kuyavomera.

Ati “Uretse kuyavoma nanjye iyo nahinze utubwija mvomaho maze nkuhira. Na none kubera ukuntu aya mazi adufitiye akamaro, tubuza abana kuba bakwangiza ibihombo. Natwe turayabungabunga”.

Ababumba amatafari n’abubaka na bo bifashisha aya mazi yegereye imusozi. Agasozi yayoboweho kitwa Nyamabuye, ubu abantu bahoze batuye ahantu habi hashobora guterwa n’ibiza bari kuhimukira.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka