Harimo gushakwa umuti w’ibibazo byugarije umuhinzi wa Kawa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), barimo gushaka igisubizo ku kiguzi kijyanye n’ibyo umuhinzi wa kawa akora.

Ni inama yo ku rwego mpuzamahanga
Ni inama yo ku rwego mpuzamahanga

N’ubwo uyu munsi kawa ari kimwe mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi, ariko usanga hari ikinyuranyo ku bahinzi bayo ndetse n’abayicuruza, kubera ko abayihinga babona umusaruro mucye, ugereranyije n’abandi bari mu ruhererekane rw’inyongeragaciro ya kawa.

Abahinzi ba kawa bavuga ko babangamirwa n’igiciro cyayo, kubera ko kiri hasi ku buryo umuhinzi wayo adashobora kubona umusaruro uhagije kugira ngo yikure mu bukene, bigatuma nta terambere ageraho, kandi iyo urebye ku biciro mpuzamahanga ugasanga ikawa igura amafaranga menshi, ariko akagarukira ku bandi bari mu ruhererekane rwayo.

Florance Niyomahoro ni umuhinzi akaba n’umuyobozi w’uruganda rwa Mayogi Coffee, rutunganya umusaruro wa kawa mu Karere ka Gicumbi, avuga ko ibiciro byayo bitajya bizamuka ngo bibe byagirira umuhinzi wayo akamaro, ugereranyije n’imbaraga bayitakazaho.

Ati “Ikawa ivuna umuhinzi cyane, reba gutangira ku rugemwe, gukata, isaso, gusoroma no kuyikorera uyigeza ku ruganda, ubaze ingendo umuhinzi yakoze kugira ngo izagere mu gikombe usanga ahabwa amafaranga macye. Twebwe icyo twakwifuza ni ukugira ngo umuhinzi bamutekerezeho cyane, kugira ngo na we abashe kwiteza imbere kuko ikawa iravuna cyane”.

Inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Jean Berchmas Nyirimbaraga, umuhinzi wa kawa mu Karere ka Ngororero, avuga ko ubuhinzi bwayo busaba kuyikorera imirimo myinshi, gusa ngo igihe cyo kubona umusaruro wayo ugasanga abonye amafaranga macye.

Ati “Nk’ubu umwaka ushize ikilo cyari kuri 500 kandi ubwo nibwo byari bizamutse, kuko mbere byari hasi cyane, ariko bizamutse byibuze kikaba 1000 kuzamura, byafasha umuhinzi kurushaho kubona imbaraga zo kwita kuri icyo gihingwa cyane, kubera ko iyo ahembye amafaranga ntayasubizwe niho usanga atangiye gucika intege”.

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, i Kagali hatangirizwaga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri igamije kurebera hamwe no kuganira ku bibazo byugarije abahinzi ba kawa, umuyobozi mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko intego y’inama ya mbere ari ugeteza abahinzi ba kawa imbere ariko cyane cyane mu byo binjiza.

Ati “Muzi ko kawa yinjiza amafaranga menshi, ariko ubushakashatsi bwerekanye ko hari ikinyuranyo mu buryo ari abayihinga ari n’abayicuruza babona uwo musaruro, abahinzi bakabona umusaruro mucye ugereranyije n’abandi bari mu ruhererekane rw’inyongeragaciro ya kawa, nizo ngamba rero turi bufatire hamwe”.

Umuyobozi w’ihiriro ry’abahinzi ba kawa ku Isi, Juan Esteban Orduz, avuga ko icyo bazibandaho muri iyi nama ari ukureba uko umuhinzi wa kawa yarushaho gushyigikirwa kugira ngo atere imbere, kubera ko akenshi atajya avuganirwa mu gihe haba harimo kuganirwa ku bijyanye na kawa.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko hakwiye gukorwa igishoboka kugira ngo inyungi ziva muri kawa zigere ku muhinzi wayo
Minisitiri Mukeshimana avuga ko hakwiye gukorwa igishoboka kugira ngo inyungi ziva muri kawa zigere ku muhinzi wayo

Minisititri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, avuga ko n’ubwo kawa ari igihingwa cyinjiza amafaranga menshi ariko usanga izo nyungu zitagera ku bahinzi bayo, ku buryo hakwiye gufatwa ingamba ziborohereza, kugira ngo bashobore kuyigeza ku ruganda nabo hari icyo yabafashije.

Mu Rwanda ingo zirenga ibihumbi 400 nizo zihinga kawa, ihingwa ku buso bungana na hegitari 39,844.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kera igiciro cya Kawa cyabaga gikubye inshuro nyinshi igiciro cy’ibindi bihingwa none ubu Kawa isigaye isumbwa agaciro n’iciro cy’ibindi MBO,ibirayi.....

Paul yanditse ku itariki ya: 15-02-2023  →  Musubize

Uburyo kawa ihingwamo Isaba ibintu byinshi cyane kdi igakenera ko uwayihimze afata igihe kinini ayitaho nyamara yamara kwera aho kugirango uwayihinze imugirire akamaro ahubwo ukumva bamuhaye ibiceri mugihe kwisoko iri mpuzamahanga bayabara mumadollars nihabeho kureba nawamuhinzi wohasi kuko aravunika cyane ikindi kdi urebye ikawa kera niyo yarihenze ariko ukurikije ukuntu ibindi bihingwa byazamuye ibiciro usanga ikawa ikiri hasi cyane kdi kera uwakoraga umushinga ufatika wese amafrw yabaga ayakuye mwikawa murakoze

Pascal yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka