Hari ibimenyetso ko Nkongwa izagabanuka kubera umuti bari gutererwa

Abahinzi bo mu Karere ka Burera baravuga ko umuti barimo gutererwa mu mirima urimo kubafasha guhangana n’icyonnyi cya Nkongwa cyibasiye ibinyampeke.

Ingabo za RDF na Police y'igihugu batanga umusanzu wo guguterera abaturage umuti mu mirima
Ingabo za RDF na Police y’igihugu batanga umusanzu wo guguterera abaturage umuti mu mirima

Abanyaburera basobanura ko mbere yo gutangira gutererwa umuti, imyaka yabo yari yibasiwe n’icyonnyi cya Nkongwa. Cyari kimaze kwangiza imyaka, ariko ubu ntikikigaragara mu mirima, bituma bamwe batangiye kwizera umusaruro mwiza mu isarura riri imbere.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2017, mu muganda usoza ukwezi wibanze mu bikorwa byo gutera umuti wo kwica no kwirinda Nkongwa.

Abatuye mu Murenge wa Kinoni aho umuganda wakorewe ku rwego rw’akarere, bagaragaje ko nta Nkongwa ikigaragara mu mirima yabo, babikesha imbaraga ubuyobozi bwashyize mu kuyirwanya.

Abaturage barashishikarizwa kwigurira umuti wo kurwanya no kwirinda Nkongwa
Abaturage barashishikarizwa kwigurira umuti wo kurwanya no kwirinda Nkongwa

Hashakimana Bonaventure wari uterewe umuti mu murima ku nshuro ya kabiri, yavuze ko bataratera umuti basanze Nkongwa yari yarabangiririje ariko nyuma yo kuwutererwa hari icyahindutse.

Yagize ati “Nkongwa yari imaze kubyangiza cyane kubera ko iyo irimo kurya ikigori igihera mu mutwe, kuko iyo igitangiye igituruka mu butaka bituma kidashobora guheka.

Ariko kuva batangira kuduterera umuti birimo kugabanuka umusaruro ukaba uzaboneka kubera ko umuntu arimo kuza agasanga irimo gupfa yavuyemo.”

Uyu muti ukorerwa mu ruganda rwa Sopirwa mu karere ka Musanze
Uyu muti ukorerwa mu ruganda rwa Sopirwa mu karere ka Musanze

Ntamakera Benjamin, Ati “Uko twatangiye gutera umuti bimeze nabonye birimo kworoha nta kibazo. Ubu natwe tugomba kubwira abandi baturage kuko batubwiye ukuntu umuti tugomba kuwugura aho abantu bagomba guteranyiriza igicupa ubundi twishakemo ubushobozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, yavuze ko umuganda wari ugamije gukomeza gutera umuti wica Nkongwa ariko hanarebwa niba uwatewe haricyo wamaze.

Ati “Icyo tubakangurira nabo ni ukugenda bigurira kandi twanasubiraga inyuma, kugira ngo turebe ko aho twateye aka gasimba kibasiye ibi bihingwa kaba kapfuye burundu, tukaba twishimira ko byatangiye gutanga umusaruro.”

Muri hegitari 660 zihinzeho amasaka n’ibigori mu Karere ka Burera, izigera kuri 200 nizo zari zaribasiwe n’icyonnyi cya Nkongwa. Kugeza ubu ahamaze guterwa umuti hangana na hegitari 611, ku buryo n’ahasigaye harangirana na kino cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka