Hadutse indwara y’imyumbati ishobora kuba icyorezo – FAO

Abahanga mu bya siyansi b’umuryango w’abibumye baratangaza ko indwara iri kwibasira igihingwa k’imyumbati muri Afrika ishobora kuva mo icyorezo.

Ishami y’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ndetse n’ubuhinzi(FAO) rivuga ko indwara yitwa Cassava Brown Streak Disease (CBSD) ishobora kuba icyorezo. Ibyo babivuga bahereye ku kuba mu mwaka wa 2006 iyo ndwara yaragaragaye mu gihugu cya Uganda. Mu mezi make ashize kandi iyo ndwara yagaragaye mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

FAO ivuga ko bigoye komenya aho iyo ndwara igeze kuko ititaweho bikomeye. Umwe mu bahagarariye FAO witwa Robson atangaza ko ikibazo gikomeye ari uko umuhinzi ashobora kugira ngo afite imyumbati myiza nyamara irwaye bitewe n’uko ibimenyetso by’iyi ndwara bigaragarira ku mizi gusa.

FAO itangaza ko icyo kibazo giteye inkeke. Ngo ni ngombwa ko hafatwa ingamba zikomeye zo kuyirwanya kuko nta bwoko na bumwe bw’imyumbati buhabwa abahinzi bo muri Afrika bushobora guhangana n’iyo ndwara.
FAO ivuga ko hari ingamba zishobora gufatwa maze iyo ndwara ntikomeze gukwira ahantu henshi. Muri izo ngamba harimo gucungira hafi ikwirakwizwa ry’imyumbati igomba guterwa ndetse no gukangurira abahinzi kurandura inyumbati babonye ko yafashwe n’iyi ndwara.

Abahanga bo muri FAO bavuga ko bari gusiganwa n’igihe kugira ngo barwanye iyo virusi. Bakaba bahamagarira amahanga kubatera inkunga. Bakaba bifuza guha amahugurwa abahinzi ndetse no guhagarika ihanahana ry’icyo gihingwa kirwaye hagati y’uturere.

Kuri ubu amoko umunani y’igihingwa cy’imyumbati ari kugeragezwa n’ikigo mpuzamahanga cyita ku buhinzi (International Institute of Tropical Agriculture). Ayo moko akaba ashobora guhangana n’iyo ndwara kuburyo mu myaka ibiri iri imbere ngo izatangwa ku bahinzi benshi.

Imyumbati ni kimwe mu bihingwa bifitiye akamaro isi muri rusange. Kuburyo muri Afurika ho ifatiye runini abantu benshi kuko ntabwo ikangwa n’ubutaka butera cyangwa se imvura nke.

BBC itangaza ko imyumbati ikunze kwibasirwa n’indwara zitandukanye zituma idatanga umusaruro ukwiye. Hari n’aho indwara ziyibasira ku buryo bitera inzara ikomeye. Uretse rero izo ndwara FAO ivuga ko hadutse indi virusi nayo yibasiye igihingwa cy’imyumbati mu karere k’Afrika y’iburasirazuba.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka