Gusoroma icyayi byabarinze inzara mu gihe cya #GumaMuRugo

Abasoromyi b’icyayi mu ruganda rw’icyayi rw’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko n’ubwo basanzwe bakora bubyizi, bo ngo nta nzara bahuye na yo mu gihe cya Guma mu Rugo.

Abasoromyi b'icyayi bahugurirwa kubikora kinyamwuga kugira ngo babungabunge ubwiza bwacyo
Abasoromyi b’icyayi bahugurirwa kubikora kinyamwuga kugira ngo babungabunge ubwiza bwacyo

Ibi ngo babikesha kuba barakomeje gukora umurimo wabo kuko n’uruganda ubwarwo rutahagaze gukora.

Théoneste Niyitegeka uyobora abasoroma (Kapita) agira ati “Umurimo wacu watugiriye akamaro cyane, kuko tutahuye n’ikibazo cy’inzara cyane. Nkanjye umugore n’abana banjye babiri baba ku Kitabi muri Nyamagabe. Ntibabashaga gukora kubera Guma mu Rugo, ariko narakoraga, nabona amafaranga nkaboherereza, na bo bakirwanaho.”

Umukobwa witwa Laurence Uwonkunda amaze imyaka ine akora umurimo wo gusoroma icyayi. Asoroma ibiro 30 ku munsi, agacyura amafaranga 1,200 (ikilo bagisoromera amafaranga 40). No mu gihe cya Guma mu Rugo ntiyahagaze gukora, bimubashisha gukomeza kuzigama ibihumbi bibiri buri cyumweru, n’ibihumbi 15 buri kwezi, abicishije mu bimina arimo.

Kuzigama abikesha kuba ubu yarabashije kwigurira inka n’ishyamba. Ishyamba ngo yariguze ibihumbi 400, ariko ubu ngo atabonye miliyoni n’ibihumbi 200 ntiyarirekura.

Gukomeza gukora mu gihe cya Guma mu Rugo no kugeza uyu munsi, byagiye bijyanirana no kwirinda Coronavirus.

Boniface Ntivuguruzwa umaze imyaka 10 muri uyu murimo wo gusoroma icyayi, avuga ko Coronavirus itaraduka bashoboraga gusoroma begeranye, ariko ko ubu bagenda bahana intera ndende.

Ati “Mbere yo gusoroma tubanza gukaraba amazi meza n’isabune, twajya gupimisha icyayi twasoromye nabwo bikaba uko. Twifashisha Kandagirukarabe batuzanira aho dukorera. No kwambara agapfukamunwa na byo ni ngombwa. Dupfuka neza amazuru n’umunwa. Ku mazuru ngakuraho iyo numva ngiye guhera umwuka kandi nta n’umuntu twegeranye.”

Izi ngamba zo kwirinda Coronavirus kandi ngo ntizimubuza gukora neza umurimo we, kuko nk’ubusanzwe asoroma ibiro hagati ya 50 na 60 ku munsi. Amafaranga makeya acyura ku munsi ni ibihumbi bibiri.

Abasoromyi b'icyayi ntibegerana, kandi baba bapfutse umunwa n'amazuru mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Abasoromyi b’icyayi ntibegerana, kandi baba bapfutse umunwa n’amazuru mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

Uruganda rw’icyayi rwa Mata aba basoromyi bakorera na rwo rwafashe ingamba zo kurinda ikwirakwizwa rw’indwara ya Coronavirus mu barukoramo, nk’uko bivugwa na Emmanuel Kanyesigye, uruyobora.

Agira ati “Mu rwego rwo kugabanya abakozi bijyanye n’amabwiriza yo kurwanya Coronavirus, ku bakozi 150 bakora imbere mu ruganda twagabanyijeho 21 gusa. Kugabanyaho abarenzeho ntibyari gukunda kuko uruganda rwagombaga gukomeza gukora.”

Icyakora ngo binjira babanje gukaraba intoki banambaye agapfukamunwa neza, kandi mu kazi bakirinda kwegerana. Muri iyi minsi bazatangira no gupimwa mbere yo kwinjira, kuko ibikoresho byo kwifashishwa uruganda rwabizanye.

Icyakora, abasarura icyayi bo ntibagabanyijwe kuko na mbere hose abitabira gukora aka kazi ari bakeya ugereranyije n’abo uruganda ruba rukeneye. Uretse ko no kwirinda kwegerana mu mirima yagutse bitagoranye.

Amafoto: NAEB

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka