Gukonorera ibiti by’imbuto, umwe mu miti mu kurwanya utumatirizi

Abahinzi b’imbuto bo mu Karere ka Huye binubira udukoko twitwa utumatirizi, twateye mu biti by’imbuto bakaba nta musaruro bakibona, ariko mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), basaba abo bahinzi gukonorera ibyo biti bakanabifumbira, hanyuma bakabitera umuti, kuko ari byo bizabafasha kongera kubona umusaruro.

Gukonorera ibiti by'imbuto bifasha kurwanya utumatirizi
Gukonorera ibiti by’imbuto bifasha kurwanya utumatirizi

Abahinzi b’imbuto bo mu Murenge wa Rusatira, ni bamwe mu bavuga ko utwo dukoko twatumye nta musaruro bakibona. Usanga bagira bati “Zatangiye ubundi zizana utuntu tw’imyeru munsi y’amababi, hagahita haza ibintu by’umukara bimeze nk’ubuki, bikajya bijojoba. Noneho wa mwembe, akarabo kajeho kagahunguka.”

Imyembe ngo ni yo utwo dukoko twabanje kuzaho, ariko nyuma yaho twaje kugaragara no ku zindi mbuto bahinga nk’amacunga n’indimu.

Kuri ubu bahangayikishijwe kurusha no kubona utu dukoko twaratangiye kugera mu ntoki, bakaba bafite impungenge ko bazagera igihe batacyeza n’ikintu na kimwe, bikabatera ibihombo kurushaho.

Uwitwa Hakizimana ati “Nkanjye nari mfite ibiti by’imyembe bya kijyambere. Umwembe umwe nawugurishaga amafaranga 300, ariko ubu kubera ubumatirizi byaritunnye, nta rutumbwe ruriho.”

Uwitwa Habyarimana na we ati “Iyo myembe, indimu n’amacunga byareraga, abana bakarya, imbuto zisigaye tukagurisha, tukabona agasabune, akunyu na mituweli. None ubu byose byaradupfanye.”

Umuturanyi we na we ati “Mfite ibiti bigera muri 30. Nari nahigiye kuzagura ikimasa mu musaruro nzabona, ariko ubu byarapfuye. Nta rubuto na rumwe wabonaho.”

Germain Nkima, umushakashatsi muri RAB, avuga ko ubundi utumatirizi ari udusimba, tukaba atari indwara nk’uko abahinzi bamwe babikeka. Ngo ni udusimba dufata cyane cyane imyembe, ariko dushobora gufata n’ubundi bwoko bw’ibiti bugera ku 120.

Agira ati “Iyo tumaze gufata igiti tuzana amatembabuzi ameze nk’ubuki akagenda ajya ku mababi. Ayo matembabuzi akurura uduhumyo, ugasanga ku kibabi hariho uruhumbu rw’umukara.”

Akomeza asobanura ko ubundi ibitunga igihingwa bikorerwa mu kibabi, kibifashijwemo n’izuba. Iyo izuba rero ritakibasha kwinjira mu kibabi neza, umusaruro uragabanuka.

Ku bijyanye n’icyo abahinzi bakwiye gukora mu gihe ibihingwa byabo byagezweho n’utumatirizi, Nkima agira ati “Ikintu cya mbere umuhinzi agomba gukora ni ugukonorera igiti, akagifumbira kugira ngo kigire imbaraga, kirememo ubudahangarwa, bityo utwo dusimba nituza dusange ubwacyo gifite ubwirinzi.”

Yungamo ati “Hakurikiraho noneho gutera umuti, kandi icyo gihe bigutwara umuti mukeya, kuko igiti uba waragifashe neza.”

Dore uko utumatirizi tuba tumeze ku mababi y'ibiti
Dore uko utumatirizi tuba tumeze ku mababi y’ibiti

Mu rwego rwo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo ariko, ngo Leta y’u Rwanda yatumije udusimba twangiza utumatirizi ntidushobore kororoka.

Ngo ni udusimba turebeka nk’ivubi ariko tungana n’umubu dutera amagi mu kamatirizi, hanyuma mu kamatirizi hagaturikamo urunyo, nuko bigatuma gashwanyuka.

Ibi ngo bizafasha kurwanya utumatirizi hadatewe imiti, igenda inahenda kurushaho bikagora umuhinzi.

Utumatirizi ngo twagaragaye bwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Turere twa Kirehe, Kayonza, Ngoma, dukomeza mu Bugesera hanyuma mu bice by’Amayaga. Kuri ubu tumaze gukwirakwira henshi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka