Guhera umwaka utaha nta mbuto zizongera kugurirwa hanze - MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko kugeza ubu imbuto zikenerwa n’abahinzi zari zisanzwe zitumizwa hanze, hafi ya zose zitunganyirizwa mu Rwanda, ku buryo umwaka utaha nta zizatumizwa hanze.

Guhera umwaka utaha nta mbuto zizongera gutumizwa hanze
Guhera umwaka utaha nta mbuto zizongera gutumizwa hanze

Hashize igihe kinini buri uko ihinga rigeze abahinzi binubira ikererwa ry’imbuto zitandukanye n’iry’inyongeramusaruro muri rusange, bikavugwa ko biterwa n’uko zose zaturukaga hanze, ariko ubu inzego zishinzwe ubuhinzi zivuga ko icyo kibazo cyakemutse kuko inyinshi zikorerwa mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, avuga ko mu gihe cyashize kubona imbuto byari bigoye.

Ati “Mu myaka ishize imbuto hafi ya zose twazikuraga hanze ari byo byakundaga kuzana ibibazo kuko iyo utiha ugahabwa n’undi, hari igihe ibibazo yagize nawe bikugiraho ingaruka. Niba utumiza imbuto muri Zambia cyangwa muri Kenya bakagira ibibazo runaka, nawe bikugeraho ari byo byakunze kutubaho”.

Ati “Icyakora ubu ikibazo cy’imbuto cyashyizwemo imbaraga ku buryo kigenda kirangira, bitewe n’uko hashize imyaka itatu dukoresha imbuto zikorerwa mu Rwanda nubwo atari zose. Twizera ko guhera umwaka utaha ibyo gutumiza imbuto hanze bitazongera”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu, imbuto zose ndetse n’inyongeramusaruro zizakenerwa mu gihembwe cy’ihinga 2021A zamaze kugera ku bazicuruza hirindwa kwa gukererwa.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko muri rusange ikibazo cy’imbuto cyashyizwemo imbaraga, kuko kugeza ubu 90% by’izikenerwa zitunganyirizwa mu gihugu, mu gihe mbere inyinshi ngo zavaga hanze.

Kubonera inyongeramusaruro ku gihe ngo biragenda bigerwaho ariko ngo ntibiranoga neza nk’uko Ingabire Claire (Agro dealer) uzicururiza mu Karere ka Nyagatare abivuga, cyane ko imbuto y’ibigori itaramugeraho.

Agira ati “Kugeza ubu imbuto y’ibigori abahinzi bifuza sindayibona, hari ubwoko bumwe bw’imbuto buva hanze hakaba n’izo mu Rwanda, izo zose ntizirangeraho mu gihe abahinzi baba baza kuzimbaza buri kanya. Ejo nahamagaye bagenzi banjye, umwe w’i Kayonza n’uw’i Ngoma bambwira ko na bo batararangura, gusa numvise hari nke ihari”.

Ati “Icyakora ifumbire yo yarabonetse ku buryo umuntu ushatse kuyirangura ayibona, gusa nkanjye kuzana ifumbire yonyine naba mpomba kuko byansaba kuzasubirayo kuzana imbuto. Bibaye byiza ababishinzwe badufasha bikarushaho kwihuta, imbuto tukayibonera igihe abahinzi ntibirirwe basiragira kuko iyo bagize ikibazo nanjye mba nkigize”.

Kugeza ubu imbuto zituburirwa mu Rwanda 100% ni soya, ingano, ibirayi, ibijumba n’ibishyimbo, mu gihe ibigori bituburirwa mu Rwanda bikiri bike ku buryo byo n’iki gihembwe cy’ihinga A hari izatumijwe hanze nubwo atari nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo nyine mugiye kubyita ko byose biri kuva mu RWANDA muhanike ibiciro mugamije gutunga ubihagarariye ku isonga!!! Courage

Muhoza yanditse ku itariki ya: 22-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka