Gisagara ngo nta kibazo cy’inzara kizaba kikiriho mu minsi iri imbere

Kuva aho muri Gisagara batangiye guhinga ibihingwa byatoranyijwe ndetse bigaterwa ku buryo bwategetswe, abahatuye barabona ko ikibazo cy’inzara kizaba kitakivugwa mu minsi mike iri imbere.

Aka karere kahamagariye abaturage guhinga ibihingwa bihera birimo ibishyimbo, imyumbati n’ibigori hakurikijwe ubutaka bwa buri gace.

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko n’ubwo uyu munsi ntabiribwa byinshi biri kugaragara mu masoko, abaturage bashonje bahishiwe kuko ibiri mu mirima bizaba byeze mu minsi iri mbere bizaba bihagije mu ngo z’aba baturage ndetse bakazajya basagurira n’amasoko.

Uwamariya Cecile ni umuhinzi mu murenge wa Ndora. Avuga ko umusaruro uturutse muri ubu buryo bwo guhinga igihingwa cyemejwe wamaze kumugeraho kuko guhera mu mwaka wa 2009 atangira iyi gahunda atarajya ku isoko guhaha ibishyimbo byo guteka cyangwa by’imbuto. Yemeza ko ahubwo asigaye abona ibyo gurya mu rugo akabika imbuto ndetse akagira n’ibyo ajyana mu isoko kugurisha.
Ubuyobozi burahamagarira abaturage bo muri kano karere bose kujya bumvira kandi bakajyana n’igihe mu by’ihinga.

Umuyobozi w’akarere, Karekezi Leandre, avuga ko kuberekera uburyo bahinga atari uguta igihe kuko bazi neza ko ubuhinzi buri mu bikorwa bya mbere bibatunze.
Asobanura ko akarere kabikora kugira ngo bazamuke bo guhera hasi ari ba bandi bahora bahangayitswe n’icyo ejo bazarya kandi bagakwiye kurya bakanahunika iby’igihe kiri imbere.

Abaturage bashima cyane iki gikorwa cyo kubaba hafi muri uyu murimo w’ubuhinzi bakaba basaba ubuyobozi ko bwakomereza aha kandi bukajya bufasha abatagira amatungo kuba babona ifumbire yo gushyira muri iyi mirima yabo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwerekanye ibigori gusa kandi dufite n’urutoki rwa kijyambere rugizwe n’insina za phia,imirima y’inanasi n’ibindi byinshi.muri make n’ibyo mwakoze jye ndabashimiye ariko ubutaha mujye mubishyirao byose kuko birushaho kugaragaza ishusho nyayo y’akarere

nd.lewis yanditse ku itariki ya: 15-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka