Gicumbi: Barakangurirwa kurwanya indwara y’ibibembe ifata imyumbati

Abahinzi b’imyumbati bo mu Karere ka Gicumbi barakangurirwa kurwanya indwara y’ibibembe ifata imyumbati mu bihe by’imvura igatuma amababi yituna. Bagasabwa gufata ingamba zikomeye zo kuyirwaya, kuko nta musaruro basarura batagize icyo bakora.

Ikibazo cy’iyo ndwara giteye inkeke abahinzi, nk’uko bymejwe na Jean Chrisostome Nzeyimana ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi. Yatangaje ko guhangana nayo harimo gucungira hafi ikwirakwizwa ry’imyumbati igomba guterwa no gukangurira abahinzi kurandura inyumbati babonye ko yafashwe nayo.

Avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, abahinzi b’imyumbati bagomba kwitwararika ku mbuto batera, nk’ubwo igipimo cyayo mu Rwanda kikiri hasi ugereranyije n’ibihugu bituranye n’u Rwanda.

Ikibazo cy'indwara y'ibibembe giteye inkeke abahinzi mu karere ka Gicumbi.
Ikibazo cy’indwara y’ibibembe giteye inkeke abahinzi mu karere ka Gicumbi.

Yagize ati: “Twafashe ingamba mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’iyo ndwara zirimo gukangurira abahinzi gukoresha imbuto ziturutse ahantu hizewe kandi hemejwe kugenzura umurima umuntu akagenda yitegerazamo ko nta na kimwe mu bimenyetse”.

Ibindi yemeza ko abahinsi bakwiye gukurikiza ni ukudakura imbuto mu murima wose ugaragayemo ibimenyetso by’iyi ndwara, no kutavana imbuto y’imyumbati mu bihugu by’ibituranye aho iyo ndwara yaturutse cyangwa se yagaragaye.

Chriophace Kanamugire, umuhinzi w’imyumbati, atangaza ko indwara y’ububembe yabateye igihombo kuko mu mirima myinshi yose ihinzemo imyumbati yanduje indi. Gusa bajyenda bayirandura kuko babona ko umwumbati utakuze neza n’ubundi utuatatnga umusaruro.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka