Gekenke: Abangirijwe n’ibiza bafite impungenge zo kutongera guhinga mu bishanga byamaze kwangirika

Abatuye imirenge inyuranye mu Karere ka Gakenke bahinga mu gishanga kiri mu nkuka z’umugezi wa Mukungwa bagaragaza impungenge z’uko icyo gishanga cyajyaga kibarinda inzara kitazongera guhingwa, kubera ko cyamaze kwangizwa bikomeye n’ibiza.

Abaturage barasaba ko Leta abatunganyiriza iki gishanga
Abaturage barasaba ko Leta abatunganyiriza iki gishanga

Ni nyuma y’imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 29 Mata 2020, yangiza imyaka y’abaturage by’umwihariko umuceri bari barahinze mu nkuka z’uwo mugezi ku buso bwa hegitari zisaga 32.

Icyo gishanga cyose cyarengewe n’amazi y’imvura, ku buryo nta kintu na kimwe abaturage babashije kuramura nk’uko Kigali Today yari yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratis.

Yari yagize ati “Igishanga cyose gihinze ku buso busaga hegitari 32 cyarengewe, ku buryo nta kintu umuturage azabasha kuramuramo, kuko haruzuye amazi afunga n’umuhanda”.

Imvura yangije imyaka y'abaturage yari ihinze muri iki gishanga cya Mukungwa
Imvura yangije imyaka y’abaturage yari ihinze muri iki gishanga cya Mukungwa

Arongera ati “Imirenge itatu yibasiwe n’icyo kibazo cy’ibiza ni Mugunga, Muzo na Mataba. Umuceri wari hafi kwera, uhinze kuri hegitari enye wose warengewe kandi wari mwiza aho wari utegerejwemo toni nyinshi”.

Mu kumenya uburyo abo baturage bamerewe muri iki gihe nyuma yo kubura iyo myaka yangijwe n’ibiza yari igeze mu isarura, bikubitiraho n’ubuzima butoroshye bw’ibi bihe isi yugarijwe na COVID-19, Kigali Today yegereye bamwe muri bo bavuga uburyo babayeho.

Abenshi bagaragaje ingaruka z’ibyo biza byabatwaye imyaka yabo, bagaragaza n’impungenge z’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza nyuma y’uko batakibona uko bahinga muri icyo gishanga kuko cyangiritse cyane aho cyuzuye amazi n’umucanga.

Munyagatenzi Peter Claver ati “Twabuze ibihingwa byacu twari twejeje, twabuze umuceri tubura ibijumba ubu inzara ni yose. Ikibaya cyose cyarangiritse umucanga wuzuye muri Mukungwa ku buryo kongera kuhahinga bitagishoboka, habaye nk’ikiyaga”.

Umwe mu bagore bari barahinze muri icyo gishanga ati “Umuceri wera kabiri mu mwaka, imvura yawusanzemo uri hafi kwera wose uragenda, iyo ni inzara. Ubu ntituzi uburyo tuzabaho, aho twahingaga habaye igishanga, umucanga wuzuye mu mirima njye na mituweli sinkiyibona”.

Abo bahinzi barasaba Leta ubufasha bwo gutunganya icyo gishanga bakongera kugihinga kuko ngo cyari kibafatiye runini, bakavuga ko ubushobozi bwabo mu kwifasha gutunganya icyo gishanga ari buke.

Umwe ati “Ntabwo byatworohera gutunganya iki gishanga, kuko cyarangiritse cyane birasaba imbaraga za Leta”.

Mugenzi we ati “Tudahinze iki gishanga inzara yatumara, Leta ni yo dutezeho amaso kugira ngo idutunganyirize iki gishanga cyangijwe n’ibiza, cyari kidufatiye runini, ni ho twakuraga ibidutunga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, avuga ko n’ubwo iki kibazo kirenze ubushobozi bw’akarere, ngo ubuyobozi bukomeje gukora ubuvugizi ngo icyo gishanga gitungwanywe.

Hari abagerageza guhinga ariko bakavuga ko amazi n'umucanga byangije ubutaka
Hari abagerageza guhinga ariko bakavuga ko amazi n’umucanga byangije ubutaka

Uwo muyobozi asaba abo baturage kuba bahinga ahatarangiritse muri icyo gishanga, aho yabasabye kwibanda ku binyabijumba mu gihe hategerejwe ko icyo gishanga gitunganywa bagatangira guhinga umuceri nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Twamaze kumenyesha icyo kibazo inzego zidukuriye cyane cyane Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na RAB, kandi batwemerera ko bazaduha impuguke mu buhinzi bashobora kuza bakareba icyakorwa cyane cyane kuba ayo mazi yazitirwa mu rwego rwo gutunganya icyo gishanga”.

Arongera ati “Kugeza ubu ni cyo dutegereje, ariko abaturage tukaba dukomeje kubasaba gukomeza kwirwanaho ntihagire ahantu habera aho, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi turabasaba kuhahinga cyane cyane ibinyabijumba kubera imicanga yagiyemo, kugira ngo nibura bibe byasimbura umuceri wahahingwaga”.

Ibyo biza byaje mu gihe abaturage bari baramaze kwigurira imashini itonora umuceri, aho umuceri muke bari bamaze gusarura no gutunganya wagiye ubafasha muri ibi bihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka