Gatsibo: Kubaka amarerero azengurutse igishanga bahingamo bizaca impanuka zakiberagamo

Ubuyobozi bwa Koperative y’abahinzi b’umuceri, COPRORIZ Ntende, buvuga ko amarerero bazubaka azengurutse igishanga bakoreramo, ariyo azarandura impanuka zakiberagamo.

Igishanga cya Ntende
Igishanga cya Ntende

Bitangajwe nyuma y’igihe umwana w’imyaka ibiri aguye mu mazi agahita yitaba Imana. Urupfu rwatewe n’uko nyina yari yamuryamishije ku idigi, hanyuma umwana arinyeganyeza agwa mu mazi arapfa.

Umuyobozi wa Koperative COPRORIZ Ntende, Rugwizangoga Elysée, avuga ko bakimara kubona icyo kibazo batangiye gushaka ibisubizo byacyo, basanga nta kindi cyakorwa uretse kubaka amarerero azengurutse igishanga bakoreramo.

Ati “Gahunda twarayitangiye ubu tumaze kubaka irerero rimwe, ariko ku ikubitiro tuzatangirana n’amarerero atandatu. Turimo gushaka abafatanyabikorwa kandi turizera ko bizakorwa vuba.”

Ababyeyi ngo bazajya basiga abana mu marerero bagiye mu kazi babafate batashye basoje ibyo bakoraga.

Igishanga gihingwamo na COPRORIZ Ntende gifite ubuso bwa hegitari 600, kikaba gihingwamo n’abahinzi barenga 3,500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka