Gatsibo: Abaturage barakangurirwa gufata ubwishingizi bw’ibihingwa

Abahinzi mu Karere ka Gatsibo barasabwa gukorera mu makoperative no gushaka ubwishingizi bw’ubuhinzi bwabo, kugira ngo nibahura n’ibiza bagobokwe.

Abaturage barakangurirwa gufata ubwishingizi bw'ibihingwa
Abaturage barakangurirwa gufata ubwishingizi bw’ibihingwa

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko kenshi abahinzi bakunze guhura n’ibihombo kubera izuba ryinshi cyangwa umwuzure.

Nyamara ngo baramutse bashinganishije ibihingwa byabo mu bigo by’ubwishingizi, ibi bihombo ntibyabo kuko bagobokwa.

Ati “Ndabasaba kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi mukora, kugira ngo haramutse habaye ibiza bikangiza imyaka yanyu mwakwishyurwa, ariko iyo nta bwishingizi mufite muhura n’igihombo gikomey”.

Yibutsa ko hari gahunda ya ‘Tekana Muhinzi-Mworozi urishingiwe’ ibamo Nkunganire Leta, ifasha abahinzi mu kwishingira ibyo bahinze.

Ikindi asaba abahinzi gukorera mu makoperative hagamijwe ubuhinzi buteye imbere, butanga umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Bimwe mu bigo bitanga ubwishingizi ku bihingwa bivuga ko abahinzi banini aribo bakunze kwitabira iyi gahunda, nyamara ubundi hakitabiriye abafite ubushobozi bucye kuko bo iyo bahuye n’ibihombo imiryango yabo ihura n’inzara.

Naho ku bahinzi bafite imirima mito basabwa kwibumbira mu makoperative ubwiahingizi bugafatirwa hamwe.

Igihembwe cy’ihinga cya 2023A, mu Karere ka Gatsibo hazahingwa ibigori kuri hegitari 16017, ibishyimbo hegitari 4078, umuceri 1311, imyumbati 492 na soya kuri hegitari 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka