Gakenke: Batewe impungenge n’indwara yibasiye zimwe mu mbuto

Abatuye imirenge itandukanye mu Karere ka Gakenke, batewe n’impungenge n’uburyo zimwe mu mbuto, cyane cyane imyembe, zirimo kwibasirwa n’indwara bataramenye ikiyitera.

Imyembe iri mu mbuto zibasiwe cyane n'iyo ndwara
Imyembe iri mu mbuto zibasiwe cyane n’iyo ndwara

Imbuto zibasiwe ni imyembe, indimu n’amaronji, aho amababi arwara, ibyo bigakongeza igiti cyose, aho kidashobora kwera imbuto.

Izo mpungenge abaturage bazigize nyuma y’uko bari barafashe umuco yo kwihaza mu mbuto batera ibiti byazo, mu guhashya ikibazo cy’igwingira n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi, dore ko ako karere kamaze kuva muri twa turere tuza mu myanya ya mbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye.

Abaturage biganjemo abo mu mirenge yibasiwe n’iyo ndwara, irimo uwa Muhondo, Mataba, Rushashi…, baribaza uburyo iyo ndwara yakira, dore ko imaze igihe kirenga umwaka, nk’uko bamwe muribo babitangarije Kigali Today.

Uwo mu Murenge wa Muhondo, ati “Twari tumaze kugira umuco wo kurya imbuto twiyejereje, byaba na ngombwa tugasagurira amasoko, ariko tumaze umwaka turi mu gihirahiro duterwa n’indwara tutazi, yaje mu gihingwa cy’imyembe, aho amababi azaho ibintu by’umukara agahinamirana bigafata igiti cyose”.

Naho uwo mu Murenge wa Mataba ati “Leta nidufashe iturwaneho, ntitukirya imbuto kandi twari twaragerageje gutera ibiti byazo. Uburwayi tutaramenya bwaje mu maronji no mu myembe, abana ntibakibona imbuto nk’uko bari bamaze kubimenyera”.

Mu gushaka kumenya icyo impuguke mu by’ubuhinzi bavuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubuhinzi, Nuwagaba Gervais, avuga ko iyo ndwara isanzwe mu myembe n’amaronji, aho ngo igaragara iyo igihe cy’imvura kirimo kurangira hatangiye igihe cy’izuba.

Yavuze ko ari udusimba dufata ku mababi, umwanda w’umukara dusohoye ugafata kuri ayo mababi, ibyo bigatuma imyenge y’ubuhumekero y’igihingwa iziba ntigikure neza.

Ati “Ni udusimba tujya ku mababi twitwa utumatirizi, imyanda dusohora mu mubiri watwo ni yo igenda imatira ku myembe cyangwa amaronji, ariko imbere muri iyo myanda haba harimo udukoko twihishemo. Iyo myanda rero uko igenda ifata ku mababi y’igihindwa, ifunga cyangwa ikaziba imyanya y’ubuhumekero bwacyo kikarwara”.

Yavuze ko n’ubwo uwo mwanda bitoroha kuwukura kuri ayo mababi, ngo hari ubwo mu gihe cy’imvura nyinshi uvaho akongera agatoha nk’uko yari asanzwe, ariko abwira abaturage ko hari imiti y’udukoko ifasha abahinzi gukura uwo mwanda ku bihingwa, aho yabashishikarije kugana ahacururizwa imiti yica udukoko bakabafasha.

Uwo mukozi w’akarere, yavuze ko ikindi gishobora gukiza ibyo bihingwa ari ukujya babikiza ibisambo (amashami atari ngombwa agenda ashibuka ku giti).

Yakomeje agira ati “Uburwayi bwose iyo utabufatiranye bwangiza igihingwa, ni ukuvuga ngo nk’umuhinzi w’imyembe iyo atihutiye gutera umuti hari ubwo byangiza cyangwa bigatinza igihingwa gukura neza. Ikindi nabasaba n’uko nko ku myembe bajya bagerageza gukuraho ibisambo kuko bikunze kuba bifite itoto udusimba kukajyaho dushaka kunyunyuza amazi ari mu bibabi”.

Yavuze ko utwo dusimba tugenda duhinduranya mu bihe bitandukanye by’ibihe, hakaba udukunda izuba n’udukunda kuboneka mu mvura, aho yasabye abahinzi kujya bitabira gahunda yo gutera imiti mu bihingwa, mu rwego rwo kurwanya utwo dukoko dushobora kubangiririza ibiti by’imbuto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka