Gakenke: Bahawe imashini zuhira imyaka biyemeza kongera umusaruro w’imboga

Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke, bibumbiye mu matsinda yibanda ku buhinzi bw’imboga, baravuga ko bagiye kurushaho kongera ubwiza n’umusaruro wazo, kugira ngo babone uko bihaza mu biribwa kandi banasagurire amasoko.

Abahinzi bishimiye ibikoresho byifashishwa mu kuhira bahawe
Abahinzi bishimiye ibikoresho byifashishwa mu kuhira bahawe

Aba bahinzi baratagaza ibi, bahereye ku bikoresho bigizwe n’indobo zigenewe kwifashishwa mu kuhira imyaka (arosoire) ndetse n’imashini zo kuhira, bashyikirijwe ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022.

Murindahabi Cyprien ni umwe mu bahinzi b’imboga, bagize itsinda ryitwa Terimbere, Kigali today yasanze mu gishanga kiri mu Kagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke, ari kumwe na bagenzi be, bari mu gikorwa cyo gusukira imboga z’amashu.

Yagize ati “Mbere twuhiraga imboga dukoresheje amajerekani n’amasafuriya, bikadusaba ko tuza turi benshi twanasibye indi mirimo, ku buryo byanadutwaraga n’umunsi wose. Igihe cy’izuba, imboga twahinze zangirikaga, ntitubone umusaruro, kubera ko tutabaga dufite ibikoresho bihagije byo gukoresha mu kuhira imyaka”.

Akomeza ati “Ubwo twahawe imashini yo kuhira izi mboga, bigiye kudufasha kwagura ubuhinzi, umusaruro n’ireme ryawo birusheho kwiyongera. By’umwihariko mu gihe cy’izuba, tukaba tutazongera kugira impungenge z’uko imboga zacu zakwangirika, kuko tuzajya tuba twazisukiriye mu buryo buhoraho, twifashishije izi mashini na za arosoire twahawe”.

Namara Wherny wari uhagarariye AEE yavuze ko bashishikajwe n'iterambere ry'abahinzi
Namara Wherny wari uhagarariye AEE yavuze ko bashishikajwe n’iterambere ry’abahinzi

Mu kurushaho guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, abahinzi basaga 2000 bibumbiye mu matsinda 103, abarizwa mu Mirenge irindwi yo mu Karere ka Gakenke, bashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu kuhira imboga, bigizwe na arosoires 1,964 ndetse n’imashini 40 z’ikoranabuhanga mu kuhira imyaka.

Namara Wherny, Uyobora Ishami ry’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE), mu Turere twa Gakenke, Gicumbi na Rurindo, ari na wo wahaye abahinzi ibi bikoresho ku bufatanye na World Vision, avuga ko bifuje kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bw’imboga, binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abazihinga.

Yagize ati “Wasangaga igihe cy’izuba kigera, abahinzi bagacika intege, bigatuma batihaza muri ibyo biribwa, ari na ho uzasanga no ku masoko zihaboneka ariko zihenze, kandi zitanameze neza, bitewe n’uko biba byaragoye abahinzi mu buryo bwo kuzitaho. Ibi bikoresho rero, tubibashyikirije ngo igihe cyose bahinze izo mboga, bajye babona uko bazitaho nta kibakoma mu nkokora”.

Ibyo bikoresho byashyikirijwe abahinzi bibumbiye mu matsinda 103
Ibyo bikoresho byashyikirijwe abahinzi bibumbiye mu matsinda 103

Abahawe ibikoresho byo kuhira, bibanda ku buhinzi bw’imboga z’amashu, intoryi n’inyanya; naho imbuto zo zikaba ari inanasi, amatunda n’ibinyomoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yasabye aba bahinzi ko ubwo babonye ibi bikoresho, bitabira gushishikarira guhinga kijyambere, mu ntumbero zo kwihaza mu biribwa, barwanya imirire mibi kandi basagurira amasoko.

Yagize ati “N’ubwo mu Karere ka Gakenke dukunze kugira ibihe by’imvura nyinshi, ikunze no guteza ibiza; hagakurikiraho igihe cy’impeshyi, ibihingwa bimwe na bimwe birimo n’imboga, bikibasirwa n’izuba ryinshi. Ubwo rero kuba abahinzi babonye ibikoresho, bazifashisha no muri ibyo bihe, ni inyungu ikomeye bakwiye kubakiraho, bongera umusaruro, uzafasha no mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, kiduhangayikishije”.

Abahinzi bahamya ko batazongera gukangwa n'ibihe by'izuba ryinshi
Abahinzi bahamya ko batazongera gukangwa n’ibihe by’izuba ryinshi

Yabasabye kubibungabunga babirinda kwangirika, anabizeza ko ubuyobozi n’inzego zishinzwe ubuhinzi, zizakomeza kubaba hafi, kugira ngo intumbero y’iterambere rishingiye kuri ubu buhinzi, izashoboke.

Ibi bikoresho byatwaye miliyoni 29 z’Amafaranga y’u Rwanda. Byitezweho kongera umusaruro ukava kuri toni 80 z’imboga aba bahinzi basarura ku mwaka, ukazikuba nibura inshuro ebyiri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bwizeza abo bahinzi gukomeza kubaherekeza no kubaba hafi, kugira ngo icyo baherewe ibi bikoresho kizagerweho, biteze imbere.

Niyonsenga yizeza abahinzi kuzakomeza kubaba hafi kugira ngo ibikoresho bahawe bizababere imbarutso y'ubukungu
Niyonsenga yizeza abahinzi kuzakomeza kubaba hafi kugira ngo ibikoresho bahawe bizababere imbarutso y’ubukungu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jye ndi umuhinzi mworozi ariko nifuza kumenya izo machini zuhira zitera amazi kuri metero zingahe uvuye aho ikidendezi aturakamo giherereye ?
Nange nasabaga amakuru arambuye kugirango nzamure ubuhinzi bwanjye

Patrick yanditse ku itariki ya: 6-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka