Gakenke: Abafashamyumvire mu buhinzi bahawe amagare biyemeza kongera umusaruro

Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi bakurikirana umunsi ku wundi abahinzi bo mu matsinda ahinga imboga n’imbuto mu Karere ka Gakenke, bahawe amagare mashya bemeza ko agiye kuborohereza mu kwegera abahinzi babashishikariza kwita ku ruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi, ibi bikaba byitezweho kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.

Abafashamyumvire 146 ni bo bahawe amagare aho bemeza ko imvune bagiraga zigabanutse
Abafashamyumvire 146 ni bo bahawe amagare aho bemeza ko imvune bagiraga zigabanutse

Abo bafashamyumvire uko ari 146, ni abo mu matsinda y’abahinzi b’imboga n’imbuto akorera mu Mirenge 7 yo mu Karere ka Gakenke, akaba ahuriyemo abahinzi 3,247. Bavuga ko bajyaga bagorwa n’ingendo bakoraga mu kwegera abahinzi, kuri ubu ayo magare akaba abaye igisubizo cy’icyo kibazo.

Nkinamubanzi Faustin, ni umufashamyumvire unahagarariye abahinzi b’amashu, puwavuro n’imiteja bakorera ku buso bwa Ha 6 mu Murenge wa Gashenyi.

Agira ati “Mu gukurikirana abahinzi bo mu matsinda nyoboye yose hamwe uko ari 22 mbashishikariza kunoza ubuhinzi byajyaga bingora kuhagenda n’amaguru, kuko aho bakorera hose hatatanye. Hari n’ubwo nabonaga udufaranga tugashirira mu ngendo rimwe na rimwe nkabura n’uko mbageraho bikadindiza ubuhinzi. Iri gare mpawe rije gushyira iherezo kuri izo mbogamizi”.

Uwambajemariya Jacqueline avuga ko atazongera kurushywa n'urugendo yakoraga n'amaguru ku bw'igare yahawe
Uwambajemariya Jacqueline avuga ko atazongera kurushywa n’urugendo yakoraga n’amaguru ku bw’igare yahawe

Uwambajemariya Jacqueline na we ahagarariye amatsinda ahinga imbuto n’imboga mu Murenge wa Karambo.

Agira ati “Urugendo nakoraga hafi ya buri munsi njya gusura abahinzi mu mirima mu gukurikirana uko banoza ubuhinzi rwansabaga gutega bya hato na hato, yewe nanagerageza kugenda n’amaguru nkananirirwa mu nzira, hakaba ubwo n’imvura inyagiye bikaba ngombwa ko nyugama umunsi wose ukamfira ubusa”.

Ati “Iri gare mpawe, n’ubwo ntazi kuritwara ariko mfite umwana w’umusore azajya arintwaraho bityo mbashe kuzigama ya mfaranga nahoraga nshora mu matike. Ngiye kujya ndyifashisha mu rujya n’uruza rutuma nkangurira abahinzi guhinga neza, ku buryo bizatuma umusaruro w’imboga n’imbuto duhinga urushaho kwiyongera”.

Bashyikirijwe aya magare n’Akarere ka Gakenke ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, AEE, ubitewemo inkunga ya World Vision.

Uwitonze asobanura ko amagare bayatanze muri gahunda zo gufasha anahinzi kongera umusaruro
Uwitonze asobanura ko amagare bayatanze muri gahunda zo gufasha anahinzi kongera umusaruro

Uwitonze Alfred Safi, umukozi ushinzwe imishinga muri uwo muryango avuga ko mu ntego zo guteza imbere ubuhinzi, harimo no kubunganira mu bibafasha kugera ku ntego zituma babukora kinyamwuga.

Agira ati “Mu kunoza imihingire kw’abahinzi by’umwihariko bakorera mu matsinda, bisaba kuba bakurikiranirwa hafi n’abafashamyumvire. Nk’abantu bakorera mu duce tw’imisozi, ibishanga cyangwa n’utundi duce tugoranye mu buryo bw’urugendo, byaje kugaragara ko abo bafashamyumbire babangamirwa no kubageraho byihuse cyae cyane nko mu bihe by’izuba cyangwa imvura. Dusanga aya magare rero azabunganira muri ako kazi, babashe kuzamura ingano y’umusaruro n’ubwiza bwawo bityo barusheho no gutera imbere”.

Intumbero ihari nk’uko Uwitonze yakomeje abivuga ni iyo gufasha abahinzi kuva mu mihingire ya gakondo, bagahinga kinyamwuga ku buryo mu gihe kiri imbere nibura umuhinzi yazagera ku ntego yo kwinjiza amadorari atanu ku munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, agaruka ku buryo bakomeje gufasha abahinzi mu kugera kuri iyo ntego, yagize ati “Ni ngombwa ko abahinzi basobanukirwa uburyo bategura ubutaka ari nako bacungana n’ikirere. Bijyana no gutoranya imbuto nziza bakoresha iberanye n’ubutaka bahingaho, ifumbire hamwe ndetse n’imiti batera ibihingwa mu kubirinda ibyonnyi, bakagera mu gihe cy’isarura kandi basobanuiwe n’uko babungabunga umusaruro no kuwurinda kwangirika”.

Mayor Nizeyimana yabijeje gukomeza kubaba hafi muri gahunda zose zibafasha kongera umusaruro
Mayor Nizeyimana yabijeje gukomeza kubaba hafi muri gahunda zose zibafasha kongera umusaruro

Ati “Urwo ruhererekane rwose, dushyize imbaraga mu kubahugura kenshi no koroshya inzira zose banyuramo barushyira mu bikorwa, kugira ngo bafashwe kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi, nk’intego Igihugu cyacu gishyize imbere tubifashijwemo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame”.

Mayor Nizeyimana, akangurira abahinzi kugira intumbero yo guhinga bihaza mu biribwa, kandi bagasagurira amasoko. Ibi kubigeraho mu buryo burambye, bizanajyana no gushishikarira gushyira ibihingwa mu bwishingizi mu kwirinda ingaruka zikomoka kubiza n’imihindagurikire y’ibihe muri rusange.

Amagare 146 yahawe abafashamyumvire yatwaye miliyoni zisaga 13 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka