U Rwanda rugiye gutangira guhinga imizabibu yengwamo Divayi

Igihugu cy’u Budage kigiye gufatanya n’u Rwanda ngo hageragezwe igihingwa cy’umuzabibu bityo divayi iwengwamo yaturukaga hanze ihenze ibe yakwengerwa mu Rwanda.

Divayi yaturukaga hanze ishobora kuzaba yengerwa mu Rwanda mu bihe biri imbere
Divayi yaturukaga hanze ishobora kuzaba yengerwa mu Rwanda mu bihe biri imbere

Byavugiwe mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye cyabaye ku wa 28 Kamena 2019, hagati y’u Rwanda n’u Budage binyuze mu mubano wihariye w’intara y’icyo gihugu ya Rhenanie Palatinat, ifitanye n’uturere dutandukanye two mu Rwanda kuva kera.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Géraldine Mukeshima ku ruhande rw’u Rwanda, na Dr Volken Wissing, Minisitiri w’Ubukungu wa Rhenanie Palatinat akaba n’Umuyobozi w’ishyaka ‘Free Democratic Party”.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ayo masezerano ahanini azareba ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ariko akazibanda ku buhinzi harimo no kugerageza imizabibu.

Agira ati “Kimwe mu bufatanye buri muri aya masezerano ni ukugerageza ubuhinzi bw’imizabibu, ni igihingwa tutamenyereye mu Rwanda ariko gifite akamaro. Abanyarwanda banywa divayi zo mu mizabibu ariko ziba ziturutse mu mahanga zigahenda, tugiye rero kureba uko twayihinga, cyane ko hakozwe igerageza tubona byakunda”.

Ati “Ni amasezerano muri rusange yo guteza imbere ubuhinzi ariko burimo ikoranabuhanga rigezweho. Azibanda cyane cyane ku guteza imbere amakoperative kuko ayo mu Rwanda menshi akora ubuhinzi n’ubworozi, cyane ko n’ibjyanye n’amakoperative muri rusange byavukiye muri iyo ntara bityo tukaba twagira ibyo tuyigiraho hagamijwe iterambere ryayo”.

Rhenanie Palatinat n'u Rwanda byasinyanye amasezerano yo guhinga imizabibu mu Rwanda
Rhenanie Palatinat n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yo guhinga imizabibu mu Rwanda

Icyakora ibikubiye muri ayo masezerano ntihatangajwe igihe bizatangirira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’amafaranga azashyirwamo.

Dr Volken yavuze ko muri ubwo bufatanye hazaba harimo kongera ubumenyi abari mu buhinzi, bakaba bakora ubushakashatsi bafatanyije.

Ati “Icyo tuzakora ni uguhuza abahanga muri za kaminuza bo mu Rwanda n’abo muri Rhenanie Palatinat, bagakora ubushakashatsi bashingiye ku biboneka mu Rwanda. Bizafasha ku kugera ku buhinzi bugezweho kuko hazongerwa imbaraga mu kumenya amakuru y’iteganyagihe, umuhinzi akayabona kuri telefone ye bityo akamenya uko yitwara”.

Ati “Ku bijyanye n’imizabibu ni ugukora ubushakashatsi dufatanyije na kaminuza ya INES Ruhengeri, tukareba imiterere y’ubutaka duhereye mu Majyaruguru. Hari imishinga dufite duteganya kuzatangira gushyira mu bikorwa mu gihe kiri imbere”.

Ubuhinzi bw'imizabibu ikorwamo Divayi bugiye kugeragezwa mu Rwanda
Ubuhinzi bw’imizabibu ikorwamo Divayi bugiye kugeragezwa mu Rwanda

Kuba imizabibu yahingwa mu Rwanda byakiriwe neza n’abakora divayi mu bindi, nk’uko byatangajwe na Donath Nemeye, ushinzwe ubwiza bw’ibitunganya mu ihuriro ry’urubyiruko ruri mu buhinzi (RYAF).

Ati “Muri twebwe harimo abakora divayi muri beterave, mu bisheke, mu gisura n’ibindi, ariko ntituyobewe ko umwimerere wa divayi ari iva mu mizabibu. Byaba ari byiza rero abo bavuga ko batangiza ihingwa ry’imizabibu mu Rwanda, twahita tubyitabira byihuse haba kuyihinga ndetse no kuyengamo divayi kuko ubusanzwe iva hanze”.

Yongeraho ko abo Badagi batangiye gukorera uwo mushinga mu Rwanda byaba ari amahire ku rubyiruko kuko rwanahakura ubundi bumenyi kuko ngo uburyo rwabikoragamo bukeneye kunozwa kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ubuhinzi bw’imizabibu mu Rwanda ni ingirakamaro cyane, kuko buzadufasha mukurwanya ubukene n’ ubushomeri mu rubyiruko, imirire mibi kuko ni imbuto zikundwa cyane,ziribwa mbisi kuko zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi. Hazashingwa inganda zenga DIVAYI, natwe tujye tuyohereza hanze kumasoko mpuzamahanga aho kuyitumizayo. Imizabibu yera muturere twose tw’ u Rwanda kubera imiterere y’ikirere(climat) Abifuza kuyihinga byaborohera kuko abahinzi bayo twabafasha kubona ingemwe ndetse n’ubujyanama.

NTAWUMENYA SEMABUMBA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

VINCENT AMAKURU? NIBA UGIKEYE IMBUTO HAMAGARA 0786005649

NTAWUMENYA J.DIEU yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Ese ko nanjye numva nshaka guhinga izimbuto zi mizabibu umuntu yakurahe imbuto yazo abatubura imbuto mwampuza nabo!!

Vincent Dukuzumuremyi yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ndi mu karere ka Ngororero tel 0786005649/0785374688 ndi umuhinzi w,imizabibu Kandi mfite pipiniyeri y, ingemwe niba ukeneye kuyihinga wampamagara.

Ntawumenya Semabumba J.de Dieu yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Imizabibu ni igiti cy’amasaziro kuko ni rumwe mumbuto 2 zikunzwe kandi zikenerwa ku isi, zerera imyaka 2 zitewe zijamara imyaka 1 000 zisarurwa, kandi yera hose mu Rwanda. Uramutse uhinze 10 gusa,wazarinda usaza utishwe hamwe n’umuryango wawe. Dufite ingemwe muzaze tuboroze,mukirigite ifaranga,mwiteze imbere

NTAWUMENYA J .DIEU yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Urubyiruko mwitabire ubu buhinzi , mububyaze umusaruro

NTAWUMENYA SEMABUMBA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Ndi umuhinzi w’imizabibu wo mu kagari ka Kagano, Umurenge wa Sovu Akarere ka Ngororero /Iburengerazuba. Ubudage ni ubwo gushimirwa kuko mu Rwanda hose imizabibu irahera kuburyo bushimishije nyuma y’ubushakashatsi twakoze. Turifuza ko RAB yakongerera ubumenyi n’abasanzwe ari abahinzi bayo kuko dukeneye amahugurwa murwego rwo kunoza no kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’imizabibu. Contact zajye ni 0783767870 0786531458 0785374688

NTAWUMENYA SEMABUMBA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka