Burera: LIFAM ije gutuma abahinzi n’aborozi babona isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Burera basobanuriwe ibijyanye n’umushinga LIFAM (Linking Farmers to Martkets) uzabongerera ubushobozi mu mikorere ndetse ugatuma banabona amasoko y’umusaruro wabo, yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ku wa gatanu tariki 20/09/2013 ubwo abo bahinzi n’aborozi basobanurirwaga ibijyanye n’uwo mushinga ukorera mu rugaga rw’abikorera PSF baretswe ko uwo mushinga uzabagirira akamaro kandi ugatuma batera imbere kurushaho.

Ndagijimana Narcisse, ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango mu mushinga wa LIFAM, avuga ko uwo mushinga icyo uzakora cya mbere ari ukubaka inzego z’abahinzi n’aborozi zigakomera.

Ndagijimana Narcisse asobanura iby'umushinga LIFAM.
Ndagijimana Narcisse asobanura iby’umushinga LIFAM.

Agira ati “Uyu mushinga rero icya mbere uzakora ni ukubaka inzego z’abahinzi n’aborozi kuburyo koko abahinzi n’aborozi bakora bagamije intego. Bakora bafite icyerekezo. Kandi inzego zabo zifite imbaraga kuburyo zibakorera ubuvugzi zikanabageza ku bikorwa bitanga umusaruro bifuza.”

Akomeza avuga ko muri uko kubaka inzego z’abahinzi n’aborozi LIFAM izatuma abahinzi n’aborozi bagira ijambo mu nzego zibakuriye: bagira uruhare mu kuzishyiraho, bakazishima zakoze neza cyangwa se zanakora nabi bakazigaya. Izo nzego kandi zigatuma abo bahinzi n’aborozi bivana mu bukene.

Agira ati “…byagaragaye yuko hamwe na hamwe abayobozi b’inzego bakunze gukira abayoborwa ari abakene. Izo nzego rero zigomba kubakwa neza kuburyo ari abayobora ari n’abayoborwa bose berekeza ku ntego imwe, kandi bakagendera hamwe bakazamuka.”

Ndagijimana akomeza avuga ko kandi LIFAM izatuma abahinzi n’aborozi bongererwa ubumenyi bw’uko umusaruro utunganywa kandi ukagezwa ku masoko. Ibyo bizagerwaho bakora ingendo shuri hirya no hino; nk’uko abisobanura.

Agira ati “…kugira ngo Abanyarwanda bajye kwigira ahandi uko umusaruro utunganywa n’uburyo bawugeza ku masoko kugira ngo Abanyarwanda bongere amafaranga ajya mu mufuka. Kuko guhinga ni byiza, korora ni byiza ariko havamo iki?”

Bamwe mu bahinzi n'aborozi bo mu karere basobanurirwa ibijyuanye n'umushinga LIFAM.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu karere basobanurirwa ibijyuanye n’umushinga LIFAM.

Ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango mu mushinga wa LIFAM yongeraho ko kandi uwo mushinga uzatuma imishinga y’abahinzi n’aborozi itunganywa bityo ibone inguzanyo mu mabanki. Ngo ibyo bizatuma ishoramari ryiyongera ngo kandi n’inyungu ziyongere.

LIFAM kandi ngo izafasha abahinzi n’aborozi kumenya gucunga neza umutungo wabo bahabwa amahugurwa atandukanye.

Umushinga LIFAM watangijwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2013. Uzamara igihe cy’imyaka ine. Uterwa inkunga na Ambassade y’Ubuholandi mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka