Burera: Hari abahinze ibigori bahombejwe n’imbuto nshya yarumbye

Abahinzi b’ibigori bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’umusaruro w’ibigori urimo kuba mucye cyane, ku buryo icyizere cyo kwihaza mu biribwa bigizwe n’iki gihingwa cyangwa icyo gusagurira amasoko, cyamaze kuyoyoka.

Abahinzi bo mu Mirenge itandukanye ya Burera bavuga ko nta musaruro biteze w'ibigori kuko bitahetse
Abahinzi bo mu Mirenge itandukanye ya Burera bavuga ko nta musaruro biteze w’ibigori kuko bitahetse

Mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera, ahahinzwe iyo mbuto y’ibigori ya RHMH 1520, umuntu uhageze arimo gutungurwa n’uko muri iki gihe cy’umwero wabyo, imyinshi mu mirima nta kigori na kimwe cyigeze giheka, n’aho biri ni kimwe kimwe kandi duto cyane.

Abo bahinzi bakeka ko iyi mbuto nshya muri ako Karere, bari bateye mu gihembwe cy’ihinga kirangiye cya 2022A, yaba yarananiwe kwihanganira ikirere n’imiterere y’ubutaka bwaho.

Abo Kigali Today yasanze mu Murenge wa Cyeru, barimo uwitwa Nyirabanguka Veneranda, yagize ati “Iyi mbuto abashinzwe ubuhinzi bayiduhaye batwizeza ko yera. Ubwo bayiduhaga, byagaragaraga ko intete zayo ari nto cyane, ku buryo twanayiteye tuyishidikanyaho. Icyakora ubwo bubuto bwarameze ariko bugeze igihe cyo kuzamuka, bugenda buba bugufi, ariko noneho byageze igihe dutegereza ko biheka turaheba”.

Ubu benshi barimo kubitema bakabijyanira amatungo kuko bitigeze biheka
Ubu benshi barimo kubitema bakabijyanira amatungo kuko bitigeze biheka

Uwimbabazi Yuliyana ati “Iyi mbuto yaraturumbiye, kugeza ubwo tubura n’ikigori cyo kotsa, ubu uyu murima unsanzemo, nawuhingagamo ibigori hakera nk’ibiro 300. None ndorera ukuntu tuno unsanze nsarura wagira ngo ni urubingo nahinze muri uyu murima. Ubu sinteze no gusaruramo ibiro na 30 byibura! Turi mu gihombo gikomeye bitewe n’uko aho twari twashoye amafaranga n’umwanya wacu ngo tuhateze amakiriro n’amaramuko nta na kimwe dukuyemo, ubu tukaba dutashye ubusa”.

Benshi mu bari bahinze iyi mbuto, muri iki gihe bagaragara mu mirima babitema ngo babigaburire amatungo, abandi bahumbahumba ibigori bike batanarindiriye ko byuma, kuko ari kimwe kimwe mu mirima kandi ari na bitoya.

Nyamara ngo ntacyo batari bakoze mu mirimo yose umuhinzi akora, uhereye igihe cy’ihinga kugeza asaruye, ariko byaranze biba ay’ubusa.

Undi muhinzi wo mu Murenge wa Butaro, hamwe mu hagaragara icyo kibazo avuga ko bahombye cyane.

Ati “Abahinzi b’ahandi ubu bishimiye umusaruro bejeje, mu gihe twebwe abahinze muri iyi misozi n’ibibaya mubona, hafi ya twese turi kuririra mu myotsi gusa, tubitewe no kurumbya ibigori. Mbere tucyeza umusaruro ufatika w’ibigori nta nzara abana bacu bagiraga, kuko babaga bariye inyotse cyangwa ibigori bitogosheje. Igikoma cyangwa umutsima ntibyaburaga mu nkono, mbese twari tuguwe neza. None mundorere ukuntu bibaye amateka, tukaba tugiye kumara iki gihe cyose twugarijwe n’inzara”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, na we yemeza ko iyo mbuto RHMH 1520, itigeze yihanganira ikirere cyo mu duce twinshi yatewemo, bituma idatanga umusaruro wari witezwe.

Ngo barimo gukorana bya hafi n’abashakashatsi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), mu gusuzuma impamvu zabiteye, kugira ngo muri saison itaha, abahinzi batazongera kugira ikibazo.

Yagize ati “Iyo mbuto koko ntiyabashije kwihanganira ikirere cyo mu Karere kacu nk’uko twabitekerezaga. Icyagaragaye ni uko bishoboka ko hari imirimo umuhinzi asabwa gukorera iki gihingwa mu buryo bwihariye kurusha ubundi bwoko bw’imbuto zindi abahinzi bari basanzwe bahinga.Tumaze iminsi dufatanya n’abashakashatsi na RAB, aho twanasuye imirima itandukanye y’abahinzi. Icyagaragaye ni uko hari uduce ducye iyo mbuto yagiye yera neza, ahandi ntiyitware neza”.

Meya Uwanyirigira avuga ko barimo gukora ibishoboka ngo saison itaha y'igihingwa cy'ibigori izagende neza
Meya Uwanyirigira avuga ko barimo gukora ibishoboka ngo saison itaha y’igihingwa cy’ibigori izagende neza

Ati “Ubu muri iki gihe hari izindi mbuto zidateza ibibazo, ari na zo zirimo guhabwa abarimo guhinga muri iyi saison, ngo abe arizo bahinga, mu gihe dutegereje ko muri saison itaha, hazaba habonetse igisubizo kirambye kigaragariza abahinzi uko bakwitwararika iriya mbuto”.

Meya Uwanyirigira avuga ko n’ubwo umusaruro ku bahinzi iyo mbuto y’ibigori ushobora kuzaba mucye, abahinzi badakwiye gucika intege, kuko ubu hari ingamba zo kongera uturimashuri, aho ba agronome n’abafashamyumvire mu by’ubuhinzi, bagiye kujya barushaho kwerekera abahinzi uko iyi mbuto yitawaho mu buryo bw’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka