Burera: Amaterasi yabarinze igihombo baterwaga n’imvura yatwaraga ubutaka

Abaturage bafite imirima ku misozi yatunganyijweho amaterasi, ku gice cyegereye Igishanga cy’Urugezi, mu Kagari ka Rwambogo, mu Murenge wa Gatebe, mu Karere ka Burera, bariruhutsa igihombo cyaturukaga ku kuba mbere ayo materasi atarakorwa, bahingaga, imyaka n’ubutaka bigatembanwa n’amazi y’imvura, bikiroha muri icyo gishanga.

Ku buso bwa Hegitari 92 ayo materasi yatunganyijweho, abahafite imirima, bamaze igihe kiri hagati y’ukwezi n’amezi abiri, bateyemo imyaka y’ibishyimbo, abandi bahingaho ibigori.

Bitadukanye na mbere uko byabaga bimeze mu gihe nk’iki cy’ihinga, kuri ubu abahinzi ngo biteze umusaruro mwiza. Ndahimana Innocent agira ati: “Aya materasi ataratunganywa kuri uyu musozi uhanamye uku nguku, twarahingaga imvura yagwa uko yabaga ingana kose, igateza isuri, yakushumuraga ubutaka n’imyaka, byose bigaturiza mu gishanga cy’Urugezi. Abahinzi twahoraga mu gihombo gikomeye, kubera imyaka yabaga yahatikiriye, ndetse n’igishanga ubwacyo kikangirika”.

Amaterasi atarakorwa, ngo hari abacikaga intege zo guhinga, imirima, bagahitamo kuyiraza, abandi bakayitera ubwatsi bw’amatungo gusa, none ubu ngo ibyo byabaye amateka.

Uwimbabazi Marie, agira ati: “Ubu turi mu bisubizo kuko imyaka twahinze, ubu itagitembanwa n’isuri, bitewe n’uburyo aya materasi yatunganyijwe, akanaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka, ndetse n’ubwatsi bwatewe ku mikingo y’ayo materasi. Ibyo biti abahinzi bashobora no kujya babyifashisha mu gushingirira nk’ibishyimbo ndetse ubwo bwatsi bukagaburirwa amatungo”.

Uretse gukumira isuri yangizaga imyaka y’abaturage, aya materasi afite uruhare rukomeye mu kubungabunga igishanga cy’Urugezi, ku gice cy’aho aherereye.

Nshimiyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, agira ati: “Mu kuyatunganya byari no muri gahunda yo kubungabunga Igishanga cy’Urugezi, hakumirwa itaka ryahoraga ryirohamo, rikacyangiza. Ni igishanga kiri ku buso bwa Hegitari zisaga ibihumbi 6, kigakora ku Mirenge itandukanye harimo n’uwa Gatebe”.

“Nubwo tutavuga ko izo ngamba zizanye igisubizo cyuzuye mu gukumira iyangirika ry’icyo gishanga, ariko nibura twizeye neza ko ku gice cy’aho ayo materasi yatunganyijweho ku buso busaga Hegitari 92, bwegereye icyo gishanga, abaturage bazaba bahinga batekanye kandi na cyo ubwacyo kibungabunzwe”.

Akomeza ati: “Abaturage bitabire kuyafata neza, kandi bayabyaze umusaruro binyuze mu kujya bayahingaho ibihingwa byatoranyijwe. Gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera, banatera imiti, bizatuma barushaho kugira umusaruro ufatika”.

Mu ngengo y’imari y’Akarere ka Burera y’uyu mwaka wa 2022-2023, gateganya gutunganya amaterasi ku buso bwa Hegitari 700 mu Mirenge yako, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka