Burera: Abaturage ntibarasobanukirwa aho bashobora guhinga amasaka

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko bakwiye gusobanurirwa neza uko bagomba guhinga amasaka kuko hari aho batemererwa kuyahinga kandi barabwiwe ko nta gihingwa na kimwe cyaciwe mu Rwanda.

Muri gahunda yo guhuza ubutaka, mu karere ka Burera hatoranyijwe guhingwa ibirayi, ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano kuko aribyo bifitiye akamaro abanyaburera.

Mbere ya gahunda yo guhuza ubutaka, Abanyaburera bari basanzwe bahinga n’amasaka. Iyo gahunda ije ntibongeye kuyahinga kuko atatoranyijwe.

Abanyaburera ariko ntibishimiye iyo gahunda yo kubabuza guhinga amasaka.
Ibyo byatumye abayobozi batandukanye bahaguruka batangira gusobanurira abo baturage ko nta gihingwa cyaciwe mu Rwanda, bababwira ko ubutaka bwahujwe, buhingwamo ibihingwa byatoranyijwe maze ubusigaye bugahingwamo igihingwa umuturage yifuza nk’amasaka n’ibindi nk’uko babisobanura.

Nubwo ariko ubuyobozi bw’akarere ka Burera busobanurira abaturage ko nta gihingwa cyaciwe mu Rwanda, abaturage bo usanga batabisobanukiwe neza kuko ngo usanga imirima yabo isabwa guhingwamo ibihingwa byatoranyijwe maze amasaka ntibamenye aho bagomba bayahinga.

Ntamugabumwe Claude utuye mu murenge wa Rugarama abivuga atya: “Kugeza na n’ubu ntabwo turumva igisubizo…cyereka niba baravuze ko haruguru y’umuhanda (Musanze-Cyanika) bahinga ibirayi, twebwe (hepfo y’umuhanda) tugahinga amasaka. Ariko ntabwo turasobanukirwa neza”.

Impamvu hatatoranyijwe amasaka

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko impamvu yatumye amasaka adashyirwa mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri ako karere ari uko amasaka nta butunzi yatangaga ngo ahubwo yongeraga ubusinzi n’urugomo kubera ibigage.

Iyo yeraga abaturage barayagurishaga, andi bakayanywamo ibigage agahita ashira nta butunzi bundi abasigiye maze inzara igatera abo baturage bagatangira gusuhuka bajya gupagasa muri Uganda n’ahandi mu Rwanda; nk’uko abayobozi b’akarere ka Burera batandukanye babisobanura.

Abanyaburera bagitangira kubuzwa guhinga amasaka bavugaga ko bazakena cyane kuko mu masaka ariho bakuraga amafaranga yo kwikenura. Nyamara iyo urebye neza usanga ahanini ikigage n’ubushera aribyo abo baturage bakundira amasaka.

Ubuyobozi bwo buvuga ko kuva aho abaturage batagihinga amasaka bafite ubukire. Ibigori byayasimbuye birera abaturage bakabyotsa cyangwa bakabiteka, bakaryamo umutsima w’ibigori, bakanywamo igikoma ndetse bakanabihunika kuburyo babiryamo n’impungure.

Bongeraho ko usibye no kuba amasaka amara igihe kirekire mu murima, kutayahinga byanagabanuye ubusinzi n’urugomo mu baturage. Abanyaburera bashaka amasaka yo gushigishamo ibigage n’ubushera bayakura muri Kongo cyangwa muri Uganda.

Bamwe mu baturage bakomeje kwanga gahunda yo kubabuza guhinga amasaka maze bamwe batangira kuyahinga rwihishwa. Hari abavuga ko batewe ubukene no kudahinga amasaka. Aho bamwe bahamya ko babuze n’amafaranga yo kuriha mitiweri kandi barajyaga bayakura mu masaka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kugera kuri securite alimentaire nibyo bigambiriwe muri land use consolidation, guhinga ibigori urya mu buryo bunyuranye bitunga umuryango kurusha ibyo kunywa umuryango wose utabona, impungure,igikoma,akawunga’ikindi ngo ikigage kinyobwa mu gitondo tuzakora ryari? Ntibacyenga nka kera kubera gushaka frws ibyo basigaye bashyiramo bizica imibiri n’akaginga basigaye bavanga turebe uko byanozwa

MMK H yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ibyo Jemes avuga haruguru ndabishyigikiye.Amasaka na kera ku munyarwanda yari afite akamaro kanini,cyane cyane mu birebana n’umuco wacu.None se banyarwanda uko mubizi hari imihango myinshi yabagaho tuvuge nko:
Umwana yavutse,uwo mwana yarakuze none yasabwe cyangwa yasabye muri iyi mihango yose nta kigage cyaburaga bitewe n’umuco wacu.

Mukamanzi yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

Ni byiza ko abayobozi bafasha abaturage kwiteza imbere.ariko kari abayobozi b’inzego z’ibanze bamera nka Robot, kuburyo badashyira mu gaciro ugasanga bafata abaturage nk’abakoloni.Nawe se wansobanurira ukuntu umuturage ahinga abigori warangiza ugashyiraho uburinzi ngo uwo muturage atazajya guca ikigori arya mu murima we?Umuturage agahinga umuceri ajyana k’uruganda ntakureho n’ibiro 20 bizamutunga ahubwo agasubira ku uruganda aho awugura igiciro cyikubye kabiri cyangwa gatatu? Intumwa za rubanda rwose nimumanuke mufasheshe abaturage naho ubundi hari abaashaka gukira batavunitse kandi bicaye hejuru y’abaturage.

Masokurora yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ko numva ibyo muri Burera bikaze, none se ko amabwiriza avuga ko abaturage aribo BAGOMBA KWIHITIRAMO igihingwa kibanogeye kandi cyera muri ako karere, abanyaburera bo ninde ubahitiramo ibihingwa akabategeka kubihinga. Numva umuco wabo wo kwenga ikigage cyiza utacibwa ahubwo Akarere kakabafasha kucyenga neza kikaba cyagurishwa no mumahanga; ubuse Nyirangarama ntagemura hanze iby’iwacu. None se Blarirwa ko yenga ibisindisha bakayihorera, nabandi nibareke babyenge ahubwo hajyeho gahunda yo kubihesha agaciro no kwirinda gusinda kuko bitabereye abanyarwanda.

Isirikoreye James yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka