Bugesera: Nyuma y’inzara yaharanzwe ubu karahahira utundi turere

Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera baravuga ko kuri ubu nta nzara ikirangwa mu karere kabo nk’uko byahoze mu myaka ishize, ahubwo ubu nabo bagaburira ibindi bice by’igihugu.

Mu myaka yashize cyane cyane umwaka w’2000, Akarere ka Bugesera kagaragayemo ikibazo cy’amapfa akabije, hari abantu bicwaga n’inzara abandi bagasuhuka.
Muri iki gihe uhatembereye ushobora kugira ngo ni amateka cyangwa se ni amakabyankuru y’abantu, abenshi mu baturage hari bahatuye nibo bivugira ko nta kibazo cy’inzara kihaherutse.
Niyonzima Joseph w’imyaka 45 utuye mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Maranyundo, amaze imyaka 16 muri aka Karere avuga ko inzara yatangiye kugaragara muri Bugesera mu mpera y’1999 ariko ikaza gukaza umurego mu mwaka w’2000. Avuga ko muri icyo gihe ibintu byose byari byarabuze kuva ku biryo mvaruganda kugeza ku bijumba bihingiraga.
Agira ati “Umva ibijumba ari ibijumba, icyo gihe inaha byaribwaga n’umuntu ufite imodoka, ndakubwiza ukuri ko nta mukene wapfaga kubyigondera”.

Niyonzima yongeraho ko impamvu yateraga ibyo byose ari uko izuba ryari ryaracanye ku buryo batirirwaga bahinga n’uwahinganga ntiyeze. Avuga ko icyo igihe ahantu hapfaga kwera ibijumba hari mu bishanga kandi byajyaga kubageraho byahenze.

Yongeraho ko mu mwaka w’2000 abantu bishwe n’inzara ku buryo bukabije mu duce twa Gashora, Ngenda, Gahembe na Maranyundo aho abandi barasuhuka.
Ati “icyo gihe abagabo benshi barahungaga kubera kubura icyo bagaburira imiryango yabo, naho abagore bakishyira mu migozi kubera kubura icyo bagaburira abana babo”.

Mukanzaramba Feresita ni umugore w’imyaka 62 y’amavuko atuye mu Murenge wa Mayange, avuga ko ikintu cyaje kubarokora ari uko mu Bugesera haje imishinga imwe n’imwe igatangira kubaha imfashanyo z’ibiribwa.
Agira ati : “Muri icyo gihe tutarabona imfashanyo uwo amahirwe yasekeraga yabonaga rukacarara. Icyo gihe twayitaga shira umuteto kuko mbere wasangaga hari abantu batarya umutsima w’amasaka”.

Gusa abatuye muri aka gace bavuga ko ibintu bisa n’ibyasubiye mu buryo kuko ubu imyaka irera abantu bakabona ibiryo. Bavuga ko iyo ufite inoti y’igihumbi urya amanywa n’ijoro.

Nyirabitanga Jolie nawe utuye mu Bugesera avuga ko ubu nta nzara ikiharangwa, ko ubu aka karere gahagaze neza, ku isoko ibintu biraboneka. Ibiboneka kurusha ibindi harimo imboga, ibishyimbo, imyumbati, inanasi, ibigori n’ibindi.

Ugeze mu isoko rya Nyamata mu gice gicururizwamo imboga, abacuruzi bazo nabo bemeza ko imboga ziboneka ku bwinshi.

Mukarwema Annonciata, umucuruzi muri iri soko rya Nyamata umaze imyaka igera kuri 7 acuruza, avuga ko ibicuruzwa byabonetse nyuma y’aho mbere gucuruza byasaga n’ibigoranye kubera ko baburaga aho barangurira.

Agira ati : “Ibintu biriho. Ikibigaragaza ni uko inyanya, intoryi n’izindi kandi urabona ko na hano mu isoko abacuruza imboga babaye benshi kandi n’abo mu tundi Turere basigaye baza kurangura hano”.

Aganira na kigalitoday.com Rwagaju Louis uyobora Akarere ka Bugesera avuga ko icyatumye inzara igabanuka muri aka karere ngo ni uko leta yafashe ingamba zo gutera ibiti n’amashyamba hirya no hino muri kariya gace.

Avuga ko iterwa ry’ibiti ryatumye imvura itangira kugwa n’imyaka ikaboneraho gutangira kwera. Ati “Ubu hari ibicuruzwa abacuruzi b’ i Kigali baza kurangura inaha ndetse n‘ubu dufitanye ubuhahirane n’Intara ya Kirundo yo mu gihugu cy’u Burundi”.

Yongeraho ko ibi byose babigezeho bakangurira abaturage gukora cyane guhinga, kuzigama no gukora imirimo itegamiye ku buhinzi gusa.

Muri ako Karere hari igihe cyageze bitoroshye kubona n’igiti kubera izuba ryari ryarahibasiye, Umuntu yashoboraga no gusanga amatungo yapfiriye ku nzira kubera kubura ubwatsi n’amazi kuko hendaga kuba ubutayu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka