Bugesera: Minisitiri Muhongayire arasaba abaturage kongera umusaruro kugira ngo babashe guhaza isoko ry’akarere
Ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2014 A, Ministre w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Muhongayire Jacqueline, yasabye abatuye akarere ka Bugesera kongera umusaruro kugira ngo babashe guhaza isoko ry’uwo muryango ryamaze kwaguka.
Icyo gihembwe cyatangirijwe mu Murenge wa Musenyi, tariki 28/09/2013 aho bazindukiye mu kibaya cya Mparo gikikije ikiyaga cya Cyohoha y’Epfo, mu ntabire yeteguriwe guterwamo ibigori.
Bamwe baracukura imyobo, abandi barashyiramo ifumbire ya DAP, mu gihe abandi bashyiramo imbuto y’ibigori, ibikorwa barimo gufashwamo na Ministre w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Muhongayire Jacqueline, n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze.
Muhongayire Jacqueline yagize ati “turabasaba guhinga maze mugasagurira amasoko, aho kugirango abatuye ibihugu byo muri aka karere aribo bigarurira isoko ryacu”.
Abaturage nabo bishimiye ubu bwunganizi bahawe bw’uko abayobozi baba babegereye bakabereka uburyo bwiza bwo guhinga hifashishijwe ifumbire, bakanabegereza imbuto nziza nk’uko bivugwa na Kalinda Frederic.
Yagize ati “ibi bizatuma twongera imbaraga mubyo dukora kugirango tubashe gusiganwa n’imvura kandi basanze hari aho twateguye”.
Mujawamariya Virginie nawe ni umwe muri abo bahinzi avuga ko bishimira kuba abayobozi babegera kandi bakaba bishimira impanuro babaha.
Mu karere ka Bugesera hose harateganwa guhingwa hegitari 8200 z’ibigori, ahandi hagahingwa ibishyimbo, imyumbati n’ibindi. Cyakora mu mirenge imwe n’imwe haracyari abatitabira iki gihe cya mbere cy’ihinga, bakeka ko imvura itazagwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|