Bugesera: Batangiye guhinga ibishyimbo bifasha kurwanya imirire mibi

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, batangiye kwitabira guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa ‘Fer’, bivugwa ko bifasha mu kurwanya imirire mibi kuko bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.

Ibyo bishyimbo byahinzwe kuri hegitari 10 mu Murenge wa Nyarugenge
Ibyo bishyimbo byahinzwe kuri hegitari 10 mu Murenge wa Nyarugenge

Nkusi Francois Xavier, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko muri uwo Murenge harimo abahinzi bagera kuri 70 bamaze kwitabira ubuhinzi bw’ibyo bishyimbo, kuko bavuga ko uretse kuba birwanya imirire mibi, ngo binagira amafaranga kurusha ibindi mu gihe umuntu abyejeje ari byinshi, akabijyana ku isoko.

Yongeraho ko umubare w’abitabira ubuhinzi bw’ibyo bishyimbo ugenda uzamuka uko iminsi igenda, kuko bagenda barebera ku baturanyi babo. Bitorwa Emmanuel ni umwe mu bahinzi bamaze imyaka ibiri bahinga ibyo bishyimbo bikungahaye ku butare bwa ‘Fer’.

Batorwa agira ati “Maze nk’imyaka ibiri ntangiye guhinga ibyo bishyimbo, ni ibishyimbo byiza byera vuba, bishya vuba, kandi bitetswe neza binaryoha kurusha ibindi. Ubu iyo byeze, nkuraho ibyo kurya n’iby’imbuto, ibindi nkabijyana ku isoko, ariko igituma tunabikunda cyane ni uko uretse kuba birwanya imirire mibi no ku isoko bigira agaciro kurusha ibindi.

Ubushize byeze ikiro cyaguraga 600Frw, mu gihe ibindi ikiro cyaguraga 350Frw, igiciro cyabyo kirusha icy’ibindi bishyimbo bisanzwe”.

Abatangiye guhinga ibyo bishyimbo bavuga ko bahawe imbuto n’umushinga ‘Hinga weze’ uterwa inkunga na USAID, ukaba ukorera mu Karere ka Bugesera mu mirenge itandukanye.

Intego y’uwo mushinga ngo ni ugufasha umuhinzi muto kuzamuka, agakora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse akanarya neza.

Nk’uko bisobanurwa na Kamuzima Phoebe, uhagarariye umushinga ‘Hinga weze’ mu Karere ka Bugesera, ngo bakorana n’amakoperative y’ubuhinzi atandukanye mu Karere ka Bugesera.

Ubuhinzi bw’ibyo bishyimbo ni bushya, ku buryo ngo barimo gukorana n’amakoperative ngo abanze atubure imbuto yabyo ihagije abahinzi benshi babibone, kuko ngo ari ibishyimbo birwanya imirire mibi.

Ni muri urwo rwego, ‘Hinga weze’ bafatanyije n’Akarere ka Bugesera, bubakiye abahinzi bibumbiye muri Koperative Tera imbere muhinzi wa Nyarugenge ibikorwa remezo bibafasha kuhira imyaka yabo harimo n’ibyo bishyimbo, bakajya babyuhira bifashishije ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Mu rwego rwo gutangiza igihembwe cy’ihinga A 2021, iyo Koperative iri kumwe n’umufatanyabikorwa wayo ‘Hinga weze’ ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), tariki 7 Ukwakira 2020 bateye ibyo bishyimbo bikungahaye ku butare bwa ‘fer’ kuri site ya Rugandara mu Murenge wa Nyarugenge.

Uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y'izuba ni bwo buzakoreshwa
Uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba ni bwo buzakoreshwa

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Gasirabo Gaspard, icyo iyo Koperative igiye gukora ni ugutubura imbuto y’ibyo bishyimbo, bikazakurikiranwa n’impuguke zo muri RAB, byazagenda neza, imbuto batubuye ibaye nziza, bakaba bahabwa icyemezo gitangwa na RAB cyo kuba abatubuzi b’imbuto y’ibyo bishyimbo no ku rwego rw’igihugu.

Uwo muyobozi avuga ko abo bahinzi, ubu batangiye gutuburira iyo mbuto ku buso buto, ariko bakazagenda bongera kuko ngo ubutaka burahari bugera nko kuri hegitari icumi, zakorerwaho ubuhinzi bw’ibyo bishyimbo.

Ubutubuzi bw’iyo mbuto y’ibishyimbo bukorerwa ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha y’epfo, abo bahinzi bakazajya bavomera imyaka yabo bifashishije amazi y’icyo kiyaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka