Bugesera: Abahinzi bahombejwe n’ibiza bishyuwe miliyoni 225Frw

Mu minsi yashize ibice by’igihugu byibasiwe n’ibiza birimo amazi y’imvura yaguye ari nyinshi ku buryo budasanzwe yibangiza imyaka mu mirima n’ibindi.

Iyi ni sheki ya miliyoni 225 yahawe Koperative CORIMARU
Iyi ni sheki ya miliyoni 225 yahawe Koperative CORIMARU

Koperative zitandukanye zo mu Karere ka Bugesera cyane cyane izihanga umuceri, ziri mu zagizweho ingaruka n’ibyo biza umuceri urarengerwa barahomba, ariko kuko bari barafashe ubwishingizi ubu bishyuwe n’ikigo cy’ubwishingizi ‘Radiant’.

Tariki ya 1 Gicurasi 2020, amazi y’imvura idasanzwe yabaye menshi asenya ingomero zari zarubatswe, maze yiroha mu mirima y’umuceri mu gishanga cya Rurambi giherereye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.

Icyo gihe umuceri wari uhinze kuri hegitari zigera kuri 725 wose wararengewe, ariko hagitari 545 muri izo zangirits ,zari zifite ubwishingizi mu kigo cy’ubwishingizi cya Radiant.

Koperative yitwa CORIMARU (Koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu Gishanga cya Rurambi), ifite abanyamuryango 1801, muri bo abemeye kwishyura ubwishingizi ku buhinzi bwabo ni 1,451, mu gihe abandi basigaye barimo abatarabyumva neza.

Nk’uko Perezida w’iyo Koperative, Karasira Wensislas abisobanura, ngo si ubwa mbere bagize igohombo gitewe n’imyuzure kuko no mu 2018 byababayeho icyo gihe umuceri urarengerwa barahomba, ariko ntacyo bari gukora kuko nta bwishingizi bari bafite.

Ibyo gufata ubwishingizi bw’ibihingwa bije bahise babyitabira, ariko ngo abahinzi bose si ko bahise bumva akamaro kabyo kuko hari abavugaga ko nta biza bizaza bazahinga bakeza nta kibazo, ariko abishinganye bunganiwe na Leta aho umuhinzi yishyura 60% Leta ikamutangira 40%.

Nyuma y’igihombo bagize cyatewe n’iyo myuzure yabangirije imyaka muri Gicurasi 2020, Koperative CORIMARU yishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 192 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe nk’ubwishingizi hatabariwemo nkunganire ya Leta, agera kuri miliyoni zisaga gato 17.

Umuyobozi wa Koperative CORIMARU, Karasira
Umuyobozi wa Koperative CORIMARU, Karasira

Karasira ati “Urebye kwishyurwa byaratinze ariko abo mu bwishingizi badusobanuriraga ko iyo amafaranga agomba kwishyurwa arenga miliyoni 25 z’u Rwanda, bisaba ko na bo bagomba kubanza kubyumvikanaho n’abishingizi babo na bo baba mu mahanga, ibyo rero ngo bifata igihe. Ariko ubuyobozi bw’inzego zitandukanye harimo MINAGRI, RAB, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Mwogo, bose bakomeje kutuba hafi nyuma yo guhura n’icyo kibazo, bakurikirana uko tuzishyurwa, kugeza uyu munsi twishyuwe”.

Ati “Urebye bagombye kuba baratwishyuye tariki 15 Nyakanga nk’uko amasezerano avuga, ko mu minsi 15 urangije kubashyikiriza ibisabwa byose bakwishyura, ariko bagiye badusobanurira iyo mikorere yabo turabyumva, kandi ubu turashimira Radiant ko itishe amasezerano ubu ikaba itwishyuye,nubwo ubu itwishyuye igoshoro gusa kuko ari cyo twashinganishije, ariko twifuza ko ubutaha twazajya dushinganisha umusaruro, kuko ubundi dukora ubuhinzi bw’umwuga kandi buba bugamije inyungu”.

Mukamana Epiphanie nawe ni umunyamuryango wa CORIMARU. Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa Koperative yacu bwabonye ko dukeneye ubwishingizi, ubundi iyo umutwe urwaye igihimba kiraremba, umutwe waba muzima igihimba kigakora neza.

Ndashimira kandi HoReCo yaduhaye abatekinisiye badufasha mu buhinzi umusaruro ukiyongera, ndashimira na Perezida wa Repubulika yacu udahwema gushaka icyateza imbere Abanyarwanda muri rusange muri gahunda yo kwigira”.

Uretse CORIMARU, hari na Koperative y’abahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Gashora (KODUMUGA), mu Murenge wa Gashora, na yo yishyuwe na Radiant amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni zisaga gato 29M, mu gihe yari yatanze agera kuri miliyoni 1.8 nk’ikiguzi cy’ubwishingizi, ubwo hakiyongeraho nkunganire ya Leta ya 40% nk’uko bivugwa na Perezida wayo Havugimana Simon.

Hari n’izindi Koperative zishyuwe na Radiant hakurikijwe ubuso zashinganishije n’igihombo zagize, ariko icyo abo bishyuwe n’ubwishingizi bose bahurizaho ni uko kwishingana ari ngombwa cyane cyane ko ntawe ujya inama n’ibihe, ariko n’igihe habayeho ikibazo nibura umuntu yarishinganye agashumbushwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yavuze ko nk’ubuyobozi bashimishijwe no kuba abaturage bari bagizweho ingaruka n’ibiza bishyuwe n’umwishingizi, ubu bakaba bagiye gukomeza ibikorwa byabo, kandi agashishikariza n’abandi bahinzi kwitabira gahunda y’ubwishingizi kugira ngo n’igihe bahuye n’ibibazo bagire ubafata mu mugongo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abitabiriye iyo gahunda ko gufata ubwishingizi bizabafasha mu gukora ubuhinzi bw’umwuga batikanga ibihombo.

Yagize ati “Icyo ubwishingizi bufasha igihe cyose habaye ibibazo bitaturutse ku bahinzi ntibahomba, hari ukugirirwa icyizere mu mabanki bagiye kuguza, hari n’umushinga duteganya uzaba urimo amafaranga menshi afasha abahinzi, ariko nta muhinzi uzayabona atishingiwe.

Ubu twaje kuzuza umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘aho imfura zisezeranye ari ho zihurira’, ubupfura ni kimwe mu biranga ibigo by’ubwishingizi.

Turashimira abahinzi bo mu gishanga cya Rurambi bihanganye bagategereza, gutinda si ubushake, aya masosiyete yacu dukorana, nayo agira abayishingira. Ibyo rero bifata igihe bajya kubasobanurira, kuko hegitari 700 ni nyinshi, bisaba gusobanura ko habaye ibintu bidasanzwe. Abishinganye mubishishikarize n’abandi babyitabire”.

Umuyobozi mukuru wa Radiant Marc Rugenera, ati “Turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda, igashyiramo na nkunganire kuko yari izi ko ubushobozi bw’abahinzi b’Abanyarwanda butatuma babyishoboza, kandi turayishimira ko yatekereje ko n’abahinzi n’aborozi bakeneye ubwishingizi mu mirimo yabo ya buri munsi. Ubwishingizi ni ngombwa, ni nka mutiweri, hari ubwo uhura n’igihombo, hari n’ubwo uhinga ukeza bisanzwe nta kibazo kibayeho, ariko n’igihe kibayeho warashinganishije urishyurwa.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera
Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera

Ubu tugiye kwishyura miliyoni 225, kandi twe twarakiriye miliyoni makumyabiri n’eshashutu nk’ikiguzi cy’ubwishingizi, urumva ni igihombo, ariko ni ngombwa ko twishyura, n’abafata ubwishingizi bakagira icyizere ko igihe bafite ubwishingizi bibaha umutekano wo gukora imirimo yabo nta cyo bikanga”.

Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ni gahunda ya Leta yatangiye tariki 23 Mata 2019, hagamijwe ko abantu bakora ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga ariko bakabukora batekanye kuko bafite ubwishingizi, nk’uko bisobanurwa na Musabyimana Jean Claude, Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Yavuze ko gahunda itangira hishingirwaga inka z’umukamo gusa, ariko ubu ngo hiyongereyeho n’amatungo magufi nk’ingurube ndetse n’inkoko, mu bihingwa naho ngo mu ntangiriro bishingiraga umuceri, nyuma hiyongeraho ibigori, ibirayi ndetse n’imboga harimo imiteja ndetse n’urusenda.

Kuva iyo gahunda itangiye mu 2019 kugeza ubu muri Nzeri 2020, inka zigera ku bihumbi cumi n’umunani zimaze gufatirwa ubwishingizi, mu gihe abahinzi b’umuceri, ibigori n’urusenda bagera ku 122,286 bamaze guhabwa nkunganire mu bwishingizi, naho ubuso bumaze kwishingirwa bukaba bugera kuri Hegitari 17.676.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha,ziracyapfa ubutanihira mu gihe cyose iki gishanga cya Rurambi kitarakorerwa urugomero rukomeye. Ibi byo gusanasana mbona,nta gisubizo kirambye byatanga.
Ndebera nk’ubu 100ha zirenga zari zarakorewe plannage zarengewe n’umusenyi,ntizigihinzwe umuceri, kdi zatwaye miliyoni zisaga 400 zitunganywa.
Sinzi,niba mubasha kumva ingorane ziri ku bahinzi basaga 430 bahahingaga,kdi bakoresheje inguzanyo ziturutse mu bigo by’imari bitandukanye.
Ibya Rurambi byo ni hataali!

Sentama yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka