Bugarama: Ibura ry’ifumbire rishobora kugira ingaruka k’umusaruro

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi barasaba leta kubafasha kubona ifumbire mu maguru mashya kugira ngo bakomeze kungukira muri ubu buhinzi. Ubuyobozi buravuga ko bugiye kwihutira gukorana n’abo bireba mu gukemura iki kibazo.

Ikibaya cya Bugarama nicyo gihingwamo umuceri mwinshi kurusha ibindi mugihugu
Ikibaya cya Bugarama nicyo gihingwamo umuceri mwinshi kurusha ibindi mugihugu

Aba bahinzi bavuga ko iki gihembwe cy’ihinga cyaranzwe no kubura ifumbire cyane cyane ko bayihabwa muri gahunda ya ’Nkunganire Muhinzi’ ariko ubu bakavuga ko yagabanutse cyane, ku buryo bibateye impungenge z’uko umusaruro uzarumba.

Irihose Josue ati ”umuceri wabaye umuhondo wari ugeze igihe cyo kurabya bisaba agafumbire ko gushyiramo kugirango urabye none ifumbire twarayibuze.”

Kangabe Aline ati ”icyo kibazo twakibwiye agoronome aravuga ngo ku karere babahakaniye ko ntayindi fumbire babohereza ngo yarabuze, tujya ku bantu bayigurisha ku giti cyabo nabo ngo ni 650 ku kiro ubwo ukabona ayo mafaranga ntayo wakuramo.”

Kayumba Euphrem umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko akarere kagiye kwihutira kubonana n’abo iyi gahunda y’ifumbire ireba bose harimo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB.

Ati ”turaza gukorana n’ababishinzwe ku girango turebe uko ikibazo giteye n’inzira twagikemuramo dufatanyije na RAB, turaza gukora mu buryo bwihuse turebe igisubizo dushobora kuba twatanga.”

Hagati aho mu gihe bigaragara ko iki kibazo umuti wacyo ukiri mu nzira, aba baturage barabona ko umusaruro wabo ushobora kuzaba mucye ku buryo bugaragara".

Niyonsaba Aime yungamo ati ”Umusaruro ntawo abantu bose barahombye, hari n’abari kubagara bwambere hari n’abari kubagara bwa kabiri ukareba noneho wawundi we wahinze nyuma... uwo we Mana yajye azataha pe. Nibadukorere ubuvugizi n’ukuri ifumbire iboneke.”

Ikibaya cya Bugarama gifatwa nk’ikigega cy’ibiryo cyane cyane umuceri haba mu Rwanda ndetse n’ibihugu bihana imbibe kikaba gihingwaho umuceri ku buso bwa hegitari zirenga 1,300.

Amakoperative agikoreramo avuga ko nihatagira igikorwa, batazabasha gusarura toni 7,500 bari bakuyemo mu gihembwe gishize kandi nabwo bavugaga ko atari umusaruro ushimishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka