Bizeye ubukire ku buhinzi bw’ibijumba bikungahaye kuri vitamine A

Abahinzi b’ibijumba bya kijyambere bifite imbere hafite ibara rya ‘orange’ bikungahaye kuri vitamine A, bavuga ko ibyo bijumba bikunzwe ndetse ko batangiye kubibonera n’amasoko ku buryo babyitezeho ubukire.

Sina asobanurira abashyitsi uko atunganya umusaruro w'ibihingwa ukavamo byinshi bijya ku isoko
Sina asobanurira abashyitsi uko atunganya umusaruro w’ibihingwa ukavamo byinshi bijya ku isoko

Ibyo ni ibitangazwa n’abahinzi babyo bo mu karere ka Rulindo, bibumbiye muri koperative yitwa KOTEMU ikorera mu murenge wa Bushoki, bakaba bamaze igihe babihinga ariko bibagora kubona imbuto. Gusa ubu ngo byarakemutse babifashijwemo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) ndetse n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku bijumba (CIP).

Imbuto z’ibijumba bahinga ziratandukanye, harimo iyitwa Gihingumukungu, Terimbere, Vita, Ukerewe ndetse n’inshyashya nka Kabode, Mafuta na Kakamega, bakaba bazituburira mu tuzu twabugenewe (Net tunnels) mbere yo kuzihinga mu mirima isanzwe.

Umuyobozi w’iyo koperative, Muhayimana Marguerite, avuga ko ibyo bijumba ubu ntacyo babinganya kuko ngo bifite umusaruro mwiza ndetse n’igiciro ku isoko kikaba ari cyiza.

Agira ati “Ibi bijumba bigira umusaruro uri hejuru ugereranyije n’ibisanzwe kuko kuri are imwe (m10×m10), bitanga nibura kg 300 mu gihe ibisanzwe biba biri hagati ya kg 100 na 200. Bituma rero ari byo duhinga, cyane ko binakungahaye kuri vitamine A irwanya ubuhumyi n’imirire mibi mu bana n’abakuze”.

Imigati na keke bikorwa mu bijumba muru ruganda rwa Sina Gerard
Imigati na keke bikorwa mu bijumba muru ruganda rwa Sina Gerard

Ati “Aho tubigurisha ubu nk’ibijya i Kigali, ikiro baduha 300 mu gihe ibisanzwe bitarenza 100. Byaradufashije rero ku buryo ubu nta nzara, icyo dukeneye turakibona n’ubwo nta mafaranga agaragara turatangira kwinjiza, ariko mu minsi iri imbere tuzayabona kuko twabonye amasoko”.

Iyo koperative igizwe n’abanyamuryango 13 barimo abagore 11 n’abagabo babiri, ngo iyo bagurishije buri munyamuryango ahabwa 10,000 byo kwikenura, bakazagabana umwaka ushize.

Iyo koperative kuri uyu wa kane yasuwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bari bamaze iminsi mu nama i Kigali, yavugaga ku guteza imbere ubuhinzi bw’ibijumba muri Afurika (APA 2019), bakaba banasuye Entreprise Urwibutso, hazwi nko kwa Nyirangarama, ahatunganyirizwa ibijumba bigakurwamo ibisuguti, amandazi n’imigati.

Umwe muri abo bashyitsi, Hamid Salam Turay wo muri Sierra Leone, yavuze ko yashimishijwe n’imikoranire hagati y’abahinzi n’uruganda rutunganya umusaruro, ngo ni isomo ahakuye.

Murindwa Prosper, Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry'ubukungu
Murindwa Prosper, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Ati “Imikoranire hagati y’abahinzi n’uruganda ni ikintu cyanshimishije, ibijumba biva mu murima bikaza hano bikavamo imigati, ibisuguti ndetse n’ibiva mu bindi bihingwa nka jus, divayi n’ibindi. Turashaka ubufatanye bwa hano na Sierra Leone, abanyeshuri bakaba baza guhaha ubwenge bikagera n’ahandi muri Afurika”.

Abo bahinzi b’ibijumba bo muri Rulindo bavuga ko bafite amasoko yabyo muri amwe mu mahoteri y’i Kigali, kwa Nyirangarama ndetse no mu baturage basanzwe, icyakora ngo hari igihe byera ari byinshi ntibigurwe byose hakagira ibyangirika, bagasaba akarere kubafasha ntibahombe.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murindwa Prosper, avuga ko bazakomeza gushaka uko abo bahinzi badahomba kubera umusaruro mwinshi, ahubwo bawongere.

Ati “Ubu twabubakiye agasoko kihariye kuri ibyo bijumba kuri kaburimbo ahitwa mu Gasiza kugira ngo bimenyekane kandi byagezweho. Turimo kandi kuvugana n’abafatanyabikorwa ngo haboneke uburyo byahunikwa mu gihe byeze ari byinshi ntibyangirike, bazagurishe igiciro cyazamutse bityo bunguke biteze imbere”.

U Rwanda ruri mu bihugu bitandatu bya Afurika byeza ibijumba byinshi, umwaka ushize wa 2018 rukaba rwarejeje toni miliyoni imwe n’ibihumbi 186,731.

Muhayimana asobanurira abashyitsi uko koperative yabo ikora
Muhayimana asobanurira abashyitsi uko koperative yabo ikora
Imbuto y'ibijumba itegurirwa mu tuzu twabugenewe (Net tunnels)
Imbuto y’ibijumba itegurirwa mu tuzu twabugenewe (Net tunnels)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo cooperative ndabona irimoneza muyihe numéro zabo

Murakoze!

Degree yanditse ku itariki ya: 3-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka