
Babivuze ubwo bari mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa yahawe abantu 50, banahabwa impamyabumenyi, kuri uyu wa 8 Nzeri 2017.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), abakuriye CATAS n’abandi bafatanyabikorwa.
Nyirahanganyamosi Géraldine ukorera RAB, avuga ko yahungukiye ikoranabuhanga rijyanye no gutunganya umusaruro.
Yagize ati “Nko mu gutunganya imyumbati batweretse uko havamo amafu atandukanye, ariko hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru tutakoreshaga.
Hari n’ibindi byinshi bivamo tutari tuzi, tumenye rero kubika neza umusaruro no kuwutunganya ntihagire ibyangirika”.
Mugenzi we Ningenera Antoine wo muri Kayonza, avuga ko yungutse ubumenyi atari asanganywe mu kongera umusaruro w’ibihingwa.
Ati “Nishimiye kumenya ikoranabuhanga Abashinwa bakoresha mu gutera ibihingwa no kubifumbira bigatuma umusaruro uba mwishi, twe si ko twabikoraga.
Imbuto dutera n’iyo batera iba ari imwe ariko uburyo bayikurikirana mu murima bitandukanye n’iwacu bityo bakaturusha umusaruro”.
Yongeraho ko ibyo yize agiye kubishyira mu bikorwa kandi ngo yizeye ko bizatanga umusaruro ugaragara mu gihe kitarambiranye.

Umuyobozi wa RAB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga byagaragaye ko hari icyuho kinini hagati y’ubuhinzi bw’u Rwanda n’ubw’u Bushinwa ariko ko gishobora kugabanuka.
Ati “Icyuho kigaragara cyane mu buryo bwo guhinga no gutunganya umusaruro. Abashinwa bafite ibihingwa birenga 80 bongerera agaciro bikavamo ibintu byinshi bitandukanye biri ku isoko.
Ariko ubwo dutangiye kubavomaho ubumenyi, natwe hari icyo dushobora gukora tukagabanya icyo cyuho binyuze muri iryo shuri”.

Uwari uhagarariye u Bushinwa muri uyu muhango, Zhang Liyong, yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi busanzwe kandi ko buzakomeza.
Yongeyeho ko aya mahugurwa mu by’ubuhinzi hari ibyo azahindura mu buhinzi bwo mu Rwanda, kandi ko CATAS izajya yohereza abahanga bayo kuyatanga buri mwaka kugira ngo agere kuri benshi bashoboka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|