Bishimiye kwiyumvira uburyohe bwa Kawa yabo babwirwaga n’abanyamahanga

Abagize Koperative Kopakaki dutegure ihinga Kawa mu Karere ka Karongi bishimiye kuba batazongera kuratirwa uburyohe bwa Kawa bezaga bakayohereza hanze batazi uko imera.

Abagize koperative mu gikorwa cyo gufata Kawa yo kunywa.
Abagize koperative mu gikorwa cyo gufata Kawa yo kunywa.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa Koperative bufashe umwanzuro wo kujya bugira Kawa iteguye bugenera buri munyamuryango, kugira ngo nawe abashe kumenya uburyohe bwa Kawe ye kuko aba ariwe wayivunikiye.

Iki gitekerezo bakigize nyuma yo kunengwa muri rusange na Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu Karere ka Karongi mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikijyana mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Abanyamuryango ba Kopakaki Dutegure mu nteko rusange.
Abanyamuryango ba Kopakaki Dutegure mu nteko rusange.

Perezida Kagame yagaragaje ko abanyarwanda benshi barimo n’abayobozi batazi uko Kawa y’u Rwanda imera kandi iba yaturutse mu mirima y’abanyagihugu, ahubwo bakabibwirwa n’abanyamahanga mu gihe bo banywa ibimeze nk’ibisigazwa byayo.

Ntawugashira Frodouard umuyobozi w’iyi Koperative agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo aheruka kudusura yavuze ririya jambo twese twumva turigaye, nahise ntekereza ku banyamuryango bacu babyuka buri munsi bajya mu mirima gukorera iyo Kawa.

Nasanze koko batazi uko iyo Kawa beza iryoha uretse kubibwirwa n’abanyamahanga baza kuyitugurira. N’ubwo tutaragera ku ruganda ruyitunganya ariko twahise twiyemeza ko aho twayitanze nyuma yo kuyitunganya bazajya batugarurira iyo duha abayivunikiye.”

Mu Nteko rusange y’iyi koperative yateranye tariki 9 Ukuboza 2016, buri munyamuryango yagiye ahabwa garama 500 z’Ikawa itunganyije banasobanurirwa muri rusange uburyo bwo kuyitegura aho bagaragaje ko ari igikorwa cyabashimisjije cyane.

Habarurema Michael ati “Ibi bintu biradushimishije, twajyaga twumva ngo Kawa yacu iraryoha ariko twe ntawe urasomaho. Banatwigishije uburyo tuzajya tuyiteka kandi batwizaze ko bazajya baduha indi kugira ngo natwe nk’abahinzi bayo tumenye ibyiza byayo.”

Mugenzi we Uwambajemariye Dativa nawe ati “Ibi biri mu kwihesha agaciro nk’uko umuyobozi w’igihugu ahora abivuga. Dushimishijwe no kuba ntawe uzongera kuturatira uburyohe bwa Kawa yacu kandi aritwe twayihingiye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka