Bishimiye kunywa ikawa bihingira nyuma yo kubona imashini iyitunganya

Abanyamuryango 1,193 ba Koperative Dukundekawa Musasa, mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira uburyohe bw’ikawa bahinga nyuma y’imyaka n’imyaka batayizi kubera kutayinywa, aho bavugaga ko bahingira abandi.

Babonye imashini ya miliyoni 120Frw ibafasha gutunganya kawa, bakanabona uko bayinywa
Babonye imashini ya miliyoni 120Frw ibafasha gutunganya kawa, bakanabona uko bayinywa

Abo bahinzi babivuga nyuma y’uko babonye imashini ya miliyoni 120 ikaranga ikawa kuva muri Nzeri 2022, ku nkunga y’Umushinga w’Abanyamerika (USADF/United States African Development Foundation).

Ni imashini ikaranga ibiro 100 by’ikawa mu isaha, bikaba bikomeje gufasha umuhinzi kunywa ikawa ikoreye iwabo, nk’uko Mubera Céléstin, Umuyobozi wa Koperative Dukundekawa Musasa abivuga.

Ati “Mu mezi umunani tumaze tubonye imashini, imaze gukaranga toni eshatu n’ibiro 445, aho imaze kungukira koperative asaga miliyoni n’ibihumbi 200. Irafasha umuhinzi kuba atakijya gushakira ikawa ahandi kandi ayihinga, ni inyungu zikomeye ku munyamuryango wa Koperative n’undi uturanye nayo”.

Abanyeshuri ba Harvard bashimye ikawa ya Gakenke
Abanyeshuri ba Harvard bashimye ikawa ya Gakenke

Nyuma y’uko babonye iyo mashini itunganya ikawa ikagera ku muturage inyobwa, mu gufasha abaturage kuyinywa, ubuyobozi bwa Koperative bwashyizeho umunsi wo ku wa kane wiswe uwo gusogongera ikawa, aho ushatse kunywa ikawa wese aza muri Kantine ya Koperative akayinywa.

Abo baturage bakavuga ko kunywa ikawa bihingira, ari kimwe mu bikomeje kubashimisha bikabatera imbaraga n’ishyaka ryo kwita ku ikawa yabo, bityo uburyohe bwayo bukiyongera.

Nzabakunda Elie ati “Kuva twabona imashini hari impinduka, amafaranga twatakazaga tujya kuyitonoza aguma muri Koperative kuko turayikarangira natwe, tukayibonera hafi. Badushyiriyeho n’umunsi wo kuza kuyinywera kuri Koperative, mbere twaherukaga tuyisarura tukumva uburyohe bwayo buvugwa n’abandi”.

Birebeye uko yanikwa
Birebeye uko yanikwa

Mahirwe Daphrose ati “Ikawa yanjye ndimo kuyinywa, ntabwo nari nzi ko iryoshye bigeze aha, ni amata n’ubuki, twabonye imashini iyikaranga none turishimye, ubu ndimo kumva mfite imbaraga nyinshi cyane”.

Bitewe n’ubwiza bw’ikawa y’i Ruli, Abanyamahanga bakomeje kuza umusubirizo basura abahinzi, ndetse n’abanyeshuri biga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, baza kwigira kuri ubwo buhinzi.

Urugero ni itsinda ry’Abanyamerika 100 bacuruza ikawa binyuze muri Kompanyi ya Starbucks, basanzwe bagirana imikoranire n’iyo Koperative, aho bamaze iminsi icumi mu Murenge wa Ruli, nyuma y’uko baje mu matsinda abiri agabanyijemo abantu 50 kuri buri tsinda.

Bafashije abahinzi gutoranya ikawa
Bafashije abahinzi gutoranya ikawa

Bafatanyije n’abahinzi guhumbika ingemwe z’ikawa, bafatanya kuyitera no gusarura iyeze, mu busabane burimo no korozanya inka bishimira uburyo abahinzi bibumbiye muri Dukundekawa, bafata neza ikawa yabo.

Itsinda ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika, nabo basuye Koperative Dukundekawa, bareba imikorere ya gahunda y’u Rwanda ya EjoHeza, aho biboneye uburyo Koperative Dukundekawa yagize uruhare mu iterambere rya EjoHeza, aho Akarere ka Gakenke kabaye aka mbere muri 2022.

Koperative Dukundekawa irashimwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke nyuma yo kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’abaturage, nk’uko Umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yabitangarije Kigali Today.

Bakomeje gusura ikawa ya Gakenke
Bakomeje gusura ikawa ya Gakenke

Ati “Iyo abashyitsi cyane cyane nk’aba b’abanyamahanga baje mu Karere ka Gakenke, ahanini ntibaze ari ubuyobozi bareba ahubwo bakaza bagamije kureba abahinzi ba kawa, biradushimisha cyane. Mwabonye ko hari abaje kwiga ku mpamvu Gakenke iri imbere muri gahunda ya EjoHeza”.

Uwo muyobozi yavuze ko abarenga ibihumbi 120 muri ako karere, bari muri gahunda ya EjoHeza, cyane cyane biturutse ku buhinzi bw’ikawa, avuga ko bishimisha cyane ubuyobozi ari naho ahera abasaba gukomeza kwita kuri iyo kawa, kugira ngo uburyohe bwayo bukomeze kureshya abaguzi.

Hari aborojwe inka
Hari aborojwe inka
Bishimiye kunywa ikawa bihingira
Bishimiye kunywa ikawa bihingira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka