Batewe impungenge n’udusimba tuba mu butaka tubangiriza imyaka

Abaturage bo mu Midugudu yo mu Kagari ka Nyagashanga n’utundi Tugari bihana imbibi two mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare, bagaragaza impungenge batewe n’udusimba tuba mu butaka tumeze nk’iminyorogoto, tubangiriza imyaka.

Abaturage baganiriye na RBA ishami rya Nyagatare bavuga ko imbuto yose bashyize mu butaka utu dusimba tuyirya ku buryo bigoye kwizera umusaruro.

Mukamurenzi Esther, umwe muri abo bahinzi avuga ko hafi imyaka itatu ishize batangiye kubona utwo dusimba akifuza ko Leta yabafasha bakabona imiti ibasha guhangana na two.

Yagize ati “Hano twatewe n’udusimba, tugenda tunobora amaso, ntiwatera umwumbati ngo uzamere, ibishyimbo ni uko. Icyo Leta yadufasha ni ukuduha umuti wica utwo dusimba tugafata isuka tukihingira.”

Undi muhinzi witwa Sindikubwabo Boniface avuga ko imbuto batera mu butaka yose itabasha kumera kubera udusimba tuyirira mu butaka kandi ngo iki kibazo kimaze igihe ku buryo bari hafi gucika ku isuka.

Ati “Dushyira mu butaka ibishyimbo ntibimere, amasaka ntamere n’uburo bikaba uko. Ubu guhinga twarabiretse. Mwadukorera ubuvugizi bakadufasha kuko uyu mwaka ni uwa gatatu turumbya.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Hategekimana Athanase, avuga ko ihindagurika ry’ikirere rishobora kuba ari ryo ririmo guteza iki kibazo ku buryo barimo kubikoraho ubushakashatsi.

Yagize ati “Ni udukoko tugira amaguru menshi, muri iyi minsi twoherejeyo abashakashatsi kugira ngo dushake umuti w’iki kibazo.”

Uretse mu Karere ka Nyagatare, iki kibazo cy’utu dusimba kiranavugwa mu Turere twa Gatsibo na Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na Nyanza na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Abashinzwe ubuhinzi bagira inama abaturage kujya bakoresha ifumbire y’imborera iboze neza ndetse no guhinga bageza isuka hasi kugira ngo badukure mu butaka aho tuba twihishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka