Basanze gusoroma icyayi ari umurimo utanga amafaranga menshi

Abasoromyi b’icyayi bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko umurimo bakora wabagejeje kuri byinshi, bityo bakabona ko na wo ari umurimo nk’iyindi.

Uwimana Cassien yahoze akora umurimo wo gupakira ibyayi mu modoka mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, aza kubona ko bimuha amafaranga makeya kuko yahembwaga amafaranga 1000 ku munsi.

Yaje kwiyemeza kujya gusoroma icyayi, none ubu ku munsi akorera amafaranga abarirwa mu bihumbi bitatu, kuko ikilo cy’icyayi bagisoromera amafaranga 40, kandi we asoroma ibiro 70 cyangwa birenga ku munsi.

Agira ati “Natangiye gusoroma icyayi ndi umuntu w’umusore, none ubu mfite umudamu n’abana batatu. Mbasha kubatangira mituweri, hari n’umwana ntangira amafaranga y’ishuri”.

Kuba uyu murimo ubafitiye akamaro cyane byemezwa na Claudine Ingabire, ukomoka ku Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Avuga ko bataraza kuba i Mata bari bakennye cyane kuko baryaga ari uko bavuye gukorera amafaranga 600.

Agira ati “Nashatse umugabo mfite imyaka 20. Nari ntaye ishuri. Nta mwenda nagiraga. Sinabashaga no kubona ibyo kwambika umwana cyangwa kumuhekamo. Ariko ubu ndahembwa nkigurira igitenge n’inkweto na marete (malette) nziza”.

We n’umugabo we na we bakora umurimo wo gusoroma icyayi, ku munsi binjiza amafaranga abarirwa mu bihumbi bitanu mu rugo rwabo, kuko umugabo asoroma ibiro 70 cyangwa binarenga bitewe n’uko aho basoromye hari icyayi cyiza kurusha, naho umugore agasoroma ibibarirwa muri 50 ku munsi.

Ingabire ati “Twabaga mu nzu y’inkodeshanyo, none twamaze kugura ikibanza cy’ibihumbi 200. Ejobundi twaguze amabati 15. Turateganya kubaka kiriya kibanza, hanyuma tukaba twagura inka njyewe umugore nkajya mu rugo nkajya nyahirira, umugabo akaba ari we usigara hano mu ruganda”.

Kuba uyu murimo wo gusoroma icyayi bawukora mu buryo busa n’ubuhoraho, bifuza ko umukoresha wabo yabaha kontalo (amasezerano) y’akazi.

Nubwo bitabiriye ubwiteganyirize bwa Ejo Heza, batekereza ko kontalo hari ubundi burenganzira zabahesha.

Uwimana ati “Ushobora kugirira mu kazi nk’ipanuka zatuma utagakomeza, kandi utari mu bwiteganyirize bw’abakozi nta cyo wabona cyagufasha kwivuza kubera ko nta masezerano y’akazi”.

Umuyobozi w’uru ruganda, Mata Tea Company Ltd, Emmanuel Kanyesigye, avuga ko amasezerano y’akazi batapfa kuyakorana n’abakora akazi ka nyakabyizi uko ari 1200 bakoresha, kuko bataza igihe cyose.

Ati “Tubigendamo gahoro, cyane ko iyo umusaruro wabaye mukeya nko mu gihe cy’izuba ryinshi hari nk’abagera kuri 200 bagenda, bakazagaruka icyayi cyongeye kwera mu gihe cy’imvura. Icyo gihe bafite kontalo wakomeza kubahemba kandi nta kintu bagukoreye. Bisaba kwitonda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka