Barifuza ubwanikiro bunini bwabarinda kwanika umuceri mu muhanda

Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga Rusuri-Rwamuginga-Cyarubare, ubwanikiro bw’umuceri bwababanye butoya ku buryo usanga banitse mu muhanda, ibinyabiziga bikawukandagira, bakaba bifuza kubakirwa ubwanikiro bwagutse.

Barifuza ubwanikiro bunini bwabarinda kwanika umuceri mu muhanda
Barifuza ubwanikiro bunini bwabarinda kwanika umuceri mu muhanda

Uturutse ahitwa mu Rugarama mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye agana mu Murenge wa Rwaniro, hari aho agera muri iki gihe cy’isarura ry’umuceri agasanga amashitingi ashashe mu muhanda, yanitseho umuceri, aho ni mu Mudugudu wa Kigarama mu Murenge wa Ruhashya.

Uyu muhanda ubusanzwe unyuramo ibinyabiziga bitari byinshi, ariko uhanyuze agashidikanya yibaza aho ari buce, abanitse umuceri bakamusaba kwitambukira, ko nta kibazo.

Abo bahinzi kimwe n’abafite inganda zitonora umuceri bavuga ko kuba ibinyabiziga byawukandagiye bitawangiza (kuwugira incenga), ariko na none bakavuga ko kuwanika mu muhanda ari amaburakindi kuko imbuga banikaho yababanye ntoya.

Hari abo usanga bagira bati “Twanika mu muhanda kuko nta kundi twabigira, imbuga iba yatubanye ntoya”.

Ibi kandi ngo biterwa n’uko abahinzi b’umuceri bahurira kuri iyi mbuga ari benshi ugereranyije n’abakwiye, ku buryo usanga hari abakura umuceri kure banavuga ko bibavuna.

Usanga bagira bati “Uwo hepfo iyo wanikwa hano, hakurya hariya na wo ukaza hano. Biratubangamira rwose, natwe uwadushyirira ubwanikiro na hangari hafi y’aho duhinga byadufasha”.

Perezida wa Koperative Cooproriz Rusuri-Rwamuginga-Cyarubare aba bahinzi bibumbiyemo, Faustin Karangwa, avuga ko kwanika mu muhanda ari uburyo abahinzi babonye bwo kwirwanaho kubera ubutoya bw’imbuga bahuriraho ari benshi, cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Agira ati “Mu gihe cy’imvura bwo ubutoya bw’ubwanikiro butuma hari n’igihe imiceri imera. Kwanika mu muhanda ni ukwirwanaho kugira ngo umusaruro utangirika”.

Avuga kandi ko kubaka imbuga na stock bihenze, akaba ari yo mpamvu batarabasha gukemura icyo kibazo, kuko imwe itwara amafaranga abarirwa muri miliyoni ebyiri.

Icyakora ngo babonye umuterankunga wabemereye kubaka indi mbuga ahari ikibazo cyo kwanika mu muhanda, ubu barimo gushakisha amafaranga yo kugura ikibanza.

Koperative Cooproriz Rusuri-Rwamuginga-Cyarubare ihinga umuceri ku buso bwa hegitari 175. Ifite ubwanikiro (hamwe na hangari zo kubikamo umusaruro) 10, ariko ngo bagize 14 ni bwo ikibazo cy’ubwanikiro cyakemuka burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka