Ibi ngo bikomeje kubabera ihurizo ry’uburyo bazabaho badafite ibyo kurya, bagasaba ingamba zihamye kandi zirambye zakorwa mu buryo buhoraho, mu kubungabunga iki kibaya, zikabakiza ingaruka z’amazi y’imvura yakirengeye.
Mukanziza Anisiya agira ati “Twari twatangiye kugira agahenge dusigaye duhinga tukeza imyaka ifatika, ku buryo n’abanyakigali bari basigaye baza kutugurira umusaruro. Imvura iheruka kugwa hagati ya Werurwe na Gicurasi, yasanze twari twahinze amashu, ibirayi, ibishyimbo, amashaza mbese ubona ko twongeye kwiyubaka”.
Ati “Yaguye ari nyinshi isuri yuzura ikibaya cyose irengera iyo myaka ntihagira na kimwe cyo kubara inkuru gisigara. Ubungubu tuba twenda gusarura nk’abandi kuko byari hafi kwera. Turatabaza Leta yacu ngo yongere ize idufashe kugitunganya cyongere gisubire mu buryo, aya mazi bongere bayagomere nk’uko yari yabigenje mbere, turebe ko twongera kugihinga”.
Iki kibaya giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo Akarere ka Musanze, kikaba kiri ku buso bwa Ha 79. Mu 2020 Leta yari yashoye miliyoni zisaga 300 mu kugitunganya, bikaba byarakorwaga ku bufatanye n’inkeragutabara (Resolve Forces).
Ni umushinga waje kurangira ndetse usiga abaturage barongeye kugira agahenge, aho bajyaga bahinga bakeza, aho ako gahenge ntikamaze kabiri, kuko ubukana bw’amazi acyirohamo aturutse mu misozi igikikije n’andi ava mu misozi yo mu Karere ka Nyabihu akakirengera, bwongeye kucyangiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, avuga ko hagiye gushyirwaho gahunda yo kubungabunga iki kibaya mu buryo buhoraho, bikozwe n’abaturage biganjemo abasanzwe bahafite imirima n’abahoze bahatuye bahimuwe n’amazi acyuzuramo.
Yagize ati “Hari gahunda y’uko abaturage aribo ubwabo bazahabwa akazi gahoraho ko kukibungabunga no kugitunganya, noneho Akarere kakazajya kagena ingengo y’imari yo kubishyira mu bikorwa. Duheruka gukorana na bo inama tubamenyesha iby’iyo gahunda duteganya gutangira nibura hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga, kandi baranabyishimiye banatora ababahagarariye bazajya bafatanya gukurikiranira hafi iyo mirimo no kugenzura ko bikorwa uko bikwiye, Dutekereza ko ibyo bizatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’ariya mazi ahora akirengera”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|