Bagiye kwibumbira hamwe ngo babashe guhingisha imashini

Abahinzi bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango baravuga ko bagiye kwibumbira hawme kugira ngo babashe gukodesha imashini zihinga.

Babitangaje nyuma yo kubona ko uwahingishije imashini, akoresha igihe gito n’amafaranga make, kandi umusaruro ukiyongera cyane.

Imashini zihinga ngo zitanga umusaruro cyane.
Imashini zihinga ngo zitanga umusaruro cyane.

Sangwa Olivier, ushinzwe imashini zihinga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, na we yemeza ko guhingisha imashini bigira inyungu nyinshi.

Avuga ko kugira ngo umuhinzi abashe gukodesha imashine muri RAB ngo ize imuhingire bimusaba kuba afite amafaranga ibihumbi 90 kuri hegitari ebyiri, mu gihe yakoresheje abahinzi kuri hegitari imwe yakwishyirura ibihumbi bisaga 170.

Ikindi ngo ni uko umurima wahingishijwe imashini, ugira ubwiza kurusha uwahinzwe n’abahinzi basanzwe, ikindi kandi ngo umusaruro wiyongera cyane ugereranyije n’umurima wahinzwemo n’abantu.

Nyuma yo kumva inyungu ziri mu gukoresha imashini zihinga, abahinzi bo mu Murenge wa Kinazi, bakaba bafashe ingamba zo gutangira guhuza ubutaka ndetse bakanajya bakusanya amafaranga yabafasha gukodesha imashini zihinga muri RAB.

Habimana August, umwe mu bahinzi akanaba umujyanama mu buhinzi mu Murenge wa Kinazi, avuga ko abenshi batazi akamaro ko guhingisha izo mashini, ariko we na bagenzi be bamaze gusobanukirwa ngo bagiye kwegera abaturage bakabakangurire guhuza ubutaka no guhuriza hamwe amafaranga, kugira ngo bajye babasha gukodesha imashini zihinga, kuko umuntu kugiti cye ngo bitapfa kumukundira.

Kugeza ubu, mu Rwanda ngo hamaze kugera imashini zihinga zibarirwa mu 120. RAB ikaba yarihaye intego ko nibura muri 2020 zizaba zikoreshwa ku kigereranyo cya 50%, mu gihe ubu bamaze kugera kuri 18%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka