Abaturage bafite ikibazo ni abo mu Kagari ka Karenge. Nkuko Turikumwenimana Leopord uhatuye avuga ko imvubu yamwoneye umurima uhinzemo ibigori, kuburyo ngo ntacyo azasarura.
Agira ati “Imvubu hano ziratwonera cyane pe! Nkanjye umurima w’ibigori nari nashoyemo ibihumbi 40Rwf zarawonnye urashira ubu ntacyo nzasarura. Nubu tuyisize hariya ruguru mu gishanga ubu yakamejeje.”
Akomeza avuga ko batazi aho babariza ikibazo cyabo ariko ngo abonewe bari kwishyira hamwe ngo bajyane ikibazo cyabo mu byobozi.
Agira ati “Ubuse imvubu ikoneye wajya kubariza he? Inyamaswa se wayirega he? Turi kwikusanya abo yoneye ngo tujye kubivuga mu buyobozi bayidukize.”
Mugenzi we witwa Ntamitondero Eugenie avuga ko zamwoneye imirima ye ibiri ageza ikibazo cye kuri agoronome w’umurenge wabo.
Aba baturage bavuga ko niba ntagikozwe iyo mvubu izabateza inzara kuko aho inyuze ntacyo basarura.
Agira ati”Dufite impungenge nuko zishobora kurya n’abantu. Isambu yanjye nari maze kugura ibihumbi 500 yaraje irona burundu kandi sinjye gusa hari n’abandi zoneye.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Jarama, Mulisa Japhet avuga ko icyo kibazo bacyumvaga ariko ntawuraza avuga ko yonewe.
Mulisa yizeza ko ubuyobozi bw’umurenge bugiye gukurikirana iki kibazo abonewe bagakorerwa ubuvugizi mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kugira ngo kizabishyure.
Agira ati “Njye mu myaka ibiri ishize nta mvubu nari numva ko yambutse ikanagera mu baturage,dusanze hari abangiririjwe birumvikana hazabaho gutanga raporo muri RDB tugaragaza ibyangijwe n’izo nyamaswa hanyuma bakishyurwa.”
RDB yishyura abaturage bangirijwe n’inyamaswa habanje gukorwa raporo igaragaza ibyangirijwe n’agaciro kabyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|