Bafite ibinezaneza bakesha umusaruro w’umuceri wikubye kabiri

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi gihuza Kirehe na Ngoma batangaza ko basigaye babona umusaruro mwinshi nyuma yo kureka guhinga mu kajagari.

Abahinzi b'i Kirehe bahamya ko umusaruro w'umuceri wikubye inshuro ebyiri cyangwa zirenga
Abahinzi b’i Kirehe bahamya ko umusaruro w’umuceri wikubye inshuro ebyiri cyangwa zirenga

Aba bahinzi bahamya ko mbere bagihinga mu kajagari bezaga toni zitarenze eshanu z’umuceri kuri hegitari imwe. Ariko ngo ubu bageze kuri toni ziri hagati cy’icyenda na 12 kubera gusobanukirwa n’ubuhinzi bwa ijyambere.

Maniraguha Patrick, Perezida wa Koperative y’abahinzi ya COPRIKI avuga ko kugira ngo bagere kuri uwo musaruro bongereye abakozi bazobereye mu buhinzi bw’umuceri banakoresha ifumbire ijyanye n’igihingwa cy’umuceri.

Akomeza avuga ko kandi banakoze ubushakashatsi ku mbuto zitandukanye z’umuceri kugira ngo barebe izatanga umusaruro mwinshi.

Karemera Joshua, umwe mu bahinzi avuga ko batangiye kumenya agaciro ko guhinga umuceri none ubu batangiye kwikura mu bukene.

Agira ati “Tumaze kumenya itandukaniro ryacu n’abandi bahinzi kuko twe duhinga, dusagurira amasoko. Uyu muceri ugera mu gihugu hose, ku Banyarwanda benshi, sitwe gusa utunze.”

Abahinzi b'i Kirehe bahamya ko bamaze kumenya agaciro ko guhinga umuceri
Abahinzi b’i Kirehe bahamya ko bamaze kumenya agaciro ko guhinga umuceri

Mugenzi we witwa Niyigena Chantal avuga ko umuceri umaze kumuzamura abikesha kuwuhinga kijyambere.

Agira ati “Nejeje imifuka umunani! Ubu buhinzi bwatumye twubaka iwacu harasukuye, tworoye amatungo magufi, twamenye no kubitsa muri SACCO! Ubundi twabikaga mu ngo.

Abana bariga, mituweli tuzitangira igihe, koperative iratuguriza mu gihe duhuye n’ikibazo, mbese tubayeho neza.”

Abahinzi bajyaga babangamirwa n’igiciro babahaga ku kilo cy’umuceri ariko ngo Koperative yabamaze impungenge ko icyo giciro cyiyongereye kikava kuri 249RWf kigera kuri 269RWf ku kilo cy’umuceri.

Abahinzi bakangurirwa gufata neza umusaruro w’umuceri kugira ngo hatagira ikilo na kimwe cyawo gipfa ubusa.

Iki gishanga kingana na Hegitari 460 nicyo bahingamo umuceri
Iki gishanga kingana na Hegitari 460 nicyo bahingamo umuceri

Abo bahinzi bahinga umuceri kuri hegitari 460. Bahamya ko kuri ubu bejeje umusaruro ufite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200RWf.

Ati “Igiciro fatizo kivuye ku mafaranga 249 kigera kuri 269 ku kilo,ndetse twamaze kumvikana n’uruganda, gusa icyo twasaba abahinzi ni ukubungabunga umusaruro nta kilo na kimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashimishije kuba abahinzi b’umuceri bashobora kugera kuri ziriya toni par ha. Umusaruro w’ikubye 2? Sindabyemera. KIGALI TO DAY ndabasabye muzasubireyo maze mugirane ikiganiro kirambuye na ABAGORONOME b’iriya KOPERATIVE bababwire ibanga bakoresheje kugirango bagere kuri ziriya TONI, kandi bababwire n’ingamba bafashe kugirango batazasubira inyuma. Buriya icyo bivuze, ufatiye nko kuri toni 10/ha, n’amafaranga 269 ku kilo, ubwo byaguha Miliyoni 2 690 000Frw wa kuba kabiri kuko bahinga hafi saison 2 ku mwaka, bikaba 5 380 000 ku mwaka. Ufite igice cya ha yabona ziriya 2 690 000 Ku mwaka. Si make rero.

Hanyuma nkaba nshyigikiye uyu BIMAWUWA; rwose ubwo batangiye kweza mwinshi, Koperative ibagurire utumashini two guhura no kugosora kuko baravunika cyane kandi ikoranabuhanga ryaraje.

G yanditse ku itariki ya: 14-01-2017  →  Musubize

Ariko hakewe ibindi bikoresho bakoresha imashini imwe isho gukora ako kazi kose kuva usoromwe kugeza kuwupakira mu modoka hatarinze abaho kuwanika gutyo hanze imvura nizindi microbe gukoresha abantu ngo bagosore ibyo byose inyura mwi mashine imwe ikabirangiza abantu icyo bakora ni packing gosa na loading iyo gukora ikintu ubone inyungu nziza investment ni ngombwa kuva kuri systme za kera tukagerageza gutera imbere hari uburyo bwa kijyambere babona umusaruro utubutse kandi ntu natinde no muma stoke bawukorera kubera ko bikorwa na bantu ahubwo hakaahabo umwanya wo kuwwupakira bawujyana kusoko.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka