Babanje gutinya guhinga umuceri none barishimira umusaruro bakuramo

Nyuma y’imyaka itatu bahinga umuceri mu gishanga cya Mushimba, bahamya ko umusaruro bakuramo ufite agaciro kurusha ibyo bagihingagamo mbere.

Muri iki gishanga gihuza Umurenge wa Gacurabwenge n’uwa Musambira, hahingwaga mu kajagari; aho bamwe bashyiragamo ibijumba abandi ugasanga bahinze amateke, soya cyangwa ibigori.

Abahinzi b'umuceri bishimira inyungo bakuramo nubwo babanje kugira impungenge.
Abahinzi b’umuceri bishimira inyungo bakuramo nubwo babanje kugira impungenge.

Abakorerabushake b’abanyakoreya baba ahitwa i Mushimba babagiriye inama yo guhingamo umuceri, none barishimira agaciro k’umusaruro bakuramo.

Munyankaka Faustin, umwe mu bahinzi, ahamya ko umuceri umaze kuruta ibindi bihingwa bahingaga. Ngo mu gihe ibyo basaruraga bitatangaga umusaruro ugaragara, umuceri wo bahabwa uwo barya, kandi n’uwo bagurishije bagahabwa amafaranga yo gukoresha indi mushinga.

Aragira ati “Umunyarwanda yari amenyereye kurya umuceri awuguze, ariko kuri ubu iyo wasaruye, uhabwaho uwo kurya, usigaye ukawugurirwa kandi amafaranga ufatiye hamwe burya agira icyo amara”.

Mu bahingaga igishanga , ngo hari abatinye ubuhinzi bw’umuceri bahitamo gutanga imirima, none ngo iyo babonye inyungu abandi bakuramo bagaruka guhinga mu gishanga.

Abahinzi bagize uruhare mu gutunganya igishanga bahingamo umuceri.
Abahinzi bagize uruhare mu gutunganya igishanga bahingamo umuceri.

Nyiransengiyumva Philomene, avuga ko batangiye guhinga umuceri ari bake ariko bagenda biyongera. Ati “Bamwe babanje kubipinga ariko babonye inyungu zabyo bagenda baza”.

Igikorwa cyo gutunganya igishanga ku buryo buberanye n’ubuhinzi bw’umuceri cyakozwe n’abahinzi ubwabo. Mu basaga 100 bari basanzwe bagihingamo, 49 ni bo babyitabiriye ku ikubitiro.

Sekamana Janvier, umucungamari wa Koperative CORIMU ihuriwemo n’abahinzi, atangaza ko bamaze kugera kuri 550 kandi bitegura kwakira abandi 400 batangiye gutunganya ikindi gice cy’igishanga.

Ati “Mbere ntabwo abantu babyumvaga, bakumva bakomeza kwihingiramo amateke n’imboga. Hari n’abashakaga ko babahemba kandi ari imirima yabo bahinga. Umusaruro wa mbere ubonetse niho batangiye kubona ubwiza bw’umuceri noneho batangira gusaba imirima ku bwinshi”.

Ngo batangiye bahinga kuri hagitari enye ariko ubu bamaze gutunganya ahangana na hegitari 35. Umusaruro bawugurisha uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri MRPIC, umuhinzi agahabwa umuceri ungana na 20% by’umusaruro, undi akawugurirwa ku giciro gishyirwaho n’uruganda. Ku mwero uherutse baguriwe kuri 240FRW ku kilo cy’umuceri udatonoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka