Ba Agronome baratungwa agatoki mu guteza ibihombo abahinzi

Ba Agronome bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bakomeje gutungwa agatoki na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), ibashinja gutererana abaturage no kubima amakuru ajyanye n’ubuhinzi, ibyo bikaba bikomeje guhombya abahinzi.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yababajwe n'uburyo abashinzwe ubuhinzi badakora akazi kabo uko bikwiye
Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yababajwe n’uburyo abashinzwe ubuhinzi badakora akazi kabo uko bikwiye

Byavugiwe mu nama iherutse kubera mu Karere ka Musanze, igamije guhuza ibikorwa by’ubuhinzi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, abayitabiriye baganira ku migendekere y’igihembwe cy’ihinga basoje banafatira hamwe ingamba z’igihembwe gitaha.

Muri iyo nama yitabiriwe n’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, bamwe mu bahinzi n’abakwirakwiza imbuto n’ifumbire ku baturage bagiye bagaragaza imbogamizi umuhinzi agenda ahura na zo.

Zimwe muri izo mbogamizi, harimo kubura imbuto z’ibigori n’ibirayi, ndetse no kutabona ifumbire y’imborera.

Ni inama yafunguwe na Gatabazi JMV, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru
Ni inama yafunguwe na Gatabazi JMV, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Munyemana Damiel, Umuturage ushinzwe gukwirakwiza imbuto ku baturage mu Karere ka Gakenke yagize ati “Ni inshuro nyinshi mfata imodoka nkajya i Kigali kuzana imbuto nkagaruka ubusa. Ejobundi ubwo abaturage bari babuze imbuto y’ibigori nafashe Daihatsu njya kuyishaka i Kigali, ngezeyo imbuto ndayibura mpakira ifumbire ndataha. Abaturage babuze icyo bahinga bibatera igihombo gikomeye. Ukibaza uti ese umuturage aragura ifumbire y’iki nta mbuto, bishaka kuvuga ko iyo tubuze imbuto igihembwe cy’ihinga kiba kibaye impfabusa umuhinzi akahahombera”.

Ni ibibazo byagiye bibabaza Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Musabyimana Jean Claude aho ibyo bibazo byose yasanze biterwa n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge no mu turere bategera abaturage ngo bamenye ibibazo bafite.

Yagize ati “Agronome arabyuka mu gitondo akaza ku kazi, akabona ikibazo ari uko Meya amutumyeho kujya kukireba aho yanyuze aza ku kazi, ni uko akazi gakorwa. Kugira ngo uzabone Agronome uva mu rugo ngo amenye ko ashinzwe kureba ikibazo cy’ubuhinzi uwo ntabwo abaho, nta n’uwo tukibona. Uko tuzabigarura byaratuyobeye”.

Akomeza agira ati “Agronome ava mu rugo akanyura ku myaka yapfuye ntiyibaza ngo byagenze bite. Rwa rutoki twavugaga barunyuraho buri gitondo, ushobora gusanga n’urwe ariko rumeze, ntabwo yibaza ko ashinzwe ubuhinzi. Abinyuraho akaza ku kazi akibuka kugaruka kubireba ari uko bamuhaye misiyo yo kujya kureba ikibazo kiri mu murenge uyu n’uyu.

Ni inama yitabiriwe n'abafite mu nshingano ubuhinzi mu turere tugize Intara y'Amajyaruguru
Ni inama yitabiriwe n’abafite mu nshingano ubuhinzi mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru

Musabyimana yababajwe n’uburyo abaturage mu turere tumwe na tumwe babura imbuto mu gihe mu tundi turere imbuto zisaguka zikagarurwa mu bubiko (stock) bwa Minisiteri.

Ni ho yahereye avuga ko abafite ubuhinzi mu nshingano batererana abahinzi ntibabegere ngo bamenye ikibazo bafite.

Ati “Ni gute umuturage ava mu karere akaza i Kigali gushaka imbuto akazibura mu gihe hari iziri kugarurwa muri Minisiteri zabuze abazihinga? Nk’ubu dufite toni zisaga 20 zagaruwe mu bubiko zivuye mu bahinzi mu gihe hari abandi bahinzi bababajwe n’uko imbuto yabuze. Byose ni ibibazo bya ba Agronome n’abahagarariye amashami ya RAB mu turere badatanga amakuru ku baturage”.

Byagaragaye kandi ko bamwe mu baturage bagifite ikibazo cyo gufata neza umusaruro wabo aho usanga basarura ibigori bajyana mu rugo kandi hari ubwanikiro babateguriye, ariko kudahabwa amakuru bikabaviramo kuboresha umusaruro wabo ukabura isoko, byose bigaruka ku mikorere y’abafite ubuhinzi mu nshingano.

Musabyimana ati “Hari uburyo umuhinzi yashyiriweho bwo kumisha neza ibigori bigakundwa ku isoko, ariko urasanga abaturage bajyana ibigori mu ngo zabo bikabora cyangwa bikazamo uruhumbu kubera kutamenya uburyo byanikwa, byose babikora ba Agronome murebera kandi mufite inshingano zo kubigisha uburyo babyanika babijyana mu bwanikiro bwagenwe”.

Ku ruhande rw’abashinzwe ubuhinzi bo bavuga ko akazi bakora kataborohera kugerera ku muturage icyarimwe, ngo hakabaho aho abaturage babiyambaza bagatinda kubageraho.

Kamili Hodari yagize ati “Umurimo dukora ntiworoshye, usaba umunsi ku wundi kuba uri hafi y’abahinzi, ariko imiterere y’aho dukorera n’uburyo hangana birashoboka ko utabagereraho bose mu gihe gikwiriye. Hari ubwo umuhinzi akenera ubujyanama bwihuze ntubashe kuba wamugeraho byihuse, ni yo mpamvu akenshi ubutumwa tubutangira mu nama no mu nteko zinyuranye z’abaturage”.

Yavuze ko mu byavugiwe muri iyo nama byo kudahuza amakuru hari ubwo bibaho, yemera ko ibyo bigiye gukosorwa.

Nyiransengimana Eugenie, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rya RAB sitasiyo ya Musanze, yavuze ko kugira ngo ubuhinzi bugende neza ari uko abashinzwe kugeza umusaruro ku baturage bajya batangira amakuru ku gihe, kuko ngo hari ubwo barangara bakabivuga bakerewe.

Avuga kandi ko kuba abaturage bajya gushaka imbuto i Kigali bakazibura ari ikibazo cy’ubufatanye hagati y’abashinzwe ubuhinzi n’abahinzi kitifashe neza, haba mu gutanga amakuru, haba no mu kwegera abaturage.

Mu mwanzuro w’iyo nama, PS Musabyimana yibukije ba Agronome n’abahagarariye amashami ya RAB mu turere ko imbuto zihari zihagije gusa ikibazo kikaba amakuru aho usanga uwo bajya kuyishakaho ari na we uyigarura muri stoke ayikuye mu turere tutayikeneye, bitewe no kutamenya amakuru aturuka mu turere tuyikeneye.

Yihanangirije abafite ubuhinzi mu nshingano avuga ko mu gihe bakomeje guteza abahinzi ibihombo bazajya babiryozwa, byaba na ngombwa bakishyura igihombo umuhinzi yagize mu gihe yabuze imbuto mu buryo budasobanutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye ndashimira cyane abagronome ,uburyo nta nzara ikibaho

John yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Erega nge mvugisha ukuri buriya nge nkunda gutangara cyneee agronome wirirwa mubiro ubundi bize ubuhinzi cg ni customer care 🤔🤔nibave mubiro begere abahinzi kuko niwo murimo wabo!!!!

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Erega nge mvugisha ukuri buriya nge nkunda gutangara cyneee agronome wirirwa mubiro ubundi bize ubuhinzi cg ni customer care 🤔🤔nibave mubiro begere abahinzi kuko niwo murimo wabo!!!!

Innocent yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Ba Agronomists bararengana kuko MINAGRI ibashinja kudaha abahinzi amakuru nta gihe na kimwe ibahugura ahubwo ibahamagarira gukora ibyo izi ko baheruka ku ntebe y’ishuri.

Ikindi MINAGRI itura ku bahinzi impinduka na gahunda ku bahinzi abahinzi batinda kubyumva MINAGRI ikitakana ba Agronomists.

MINAGRI nive mu bimenyerewe ihugure, yite ku ba agronomists bo mu Tugari n’Imirenge nk’abantu babana n’abahinzi umunsi ku wundi.

Bayizere Joice yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka