Aragira inama abadafite amatungo gufumbiza imvamabuno

Abahinzi bamenyereye gukoresha ifumbire y’imborera ikomoka ku matungo hamwe n’imvaruganda kugira ngo babone umusaruro mwinshi, ariko hari indi fumbire bavuga ko batamenyereye nyamara ngo irusha ikomoka ku matungo gutanga umusaruro.

Ntivuguruzwa yerekana ko gufumbiza imvamabuno bitanga umusaruro mwinshi
Ntivuguruzwa yerekana ko gufumbiza imvamabuno bitanga umusaruro mwinshi

Uwitwa Ntivuguruzwa Célestin ari mu bahinze ibigori mu kabande kari mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, ariko umurima we ugaragara ko utandukanye cyane n’iy’abandi byegeranye.

Ibigori bya Ntivuguruzwa biratoshye kandi buri giti kigiye gihetse ibigori bibiri cyangwa bitatu kandi binini, mu gihe iby’abandi bisa n’ibihishiye kandi bifite ikigori kimwe kimwe cyangwa nta biriho.

Ntivuguruzwa yagize ati "Nawe amaso araguha urabona uburyo ibi bigori ari byiza kurusha iby’abandi, nakoresheje ifumbire bakunze kwita imvamabuno kuko ikomoka ku byo abantu bitumye."

Uyu muhinzi avuga ko yagiye ku muturanyi we amusaba ubwiherero bwari bumaze kuzura, undi abumuha yishimye kuko yabonaga bamukijije umwanda.

Ntivuguruzwa yirinze kugira iseseme ajya kuyora wa mwanda wari umaze nk’ukwezi kumwe abantu batakijya kuwitumaho, awurunda ahantu, awurinda imvura n’izuba, nyuma yawufumbije ibigori mu murima muto cyane utarengeje metero 40 kuri 30.

Uwo murima ariko n’ubwo ari muto, ngo ugomba kumuviramo byibuze umufuka umwe upima kilogarama 100 z’imvungure z’ibigori byumye akabijyana ku isoko kandi agasagura n’ibyo afungura mu rugo iwe.

Hagaragara itandukaniro rinini hagati y'ibigori bya Ntivuguruzwa n'iby'abaturanyi be
Hagaragara itandukaniro rinini hagati y’ibigori bya Ntivuguruzwa n’iby’abaturanyi be

Ntivuguruzwa yagize ati "Hari benshi badafite inka cyangwa irindi tungo, nakwifuza ko inzego zibishinzwe zabashakira ifumbire ikomoka ku bantu kuko ishobora kuba ari na yo ikora neza kurushaho".

Ntivuguruzwa avuga ko umusaruro abaturanyi be bateganya kubona ubwo ibigori bizaba byeze mu mirima ingana nk’uwe, we yiteze kuwukuba inshuro zirenga eshatu.

Icyakora ntabwo na we arageza ku musaruro uteganywa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), kuko ifite gahunda y’uko buri hegitare imwe y’ibigori yajya itanga toni zibarirwa hagati ya 6-9, mu gihe umusaruro wa Ntivuguruzwa wo utarenga toni imwe kuri hegitare.

Muri rusange Leta ifite gahunda y’uko mu mwaka wa 2050 umusaruro w’ubuhinzi uboneka kuri buri hegitare imwe y’ubutaka, wazaba wikubye inshuro 13 ugereranyije n’uboneka kugeza ubu.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2020, ubwo yari yagiye gutangiza umushinga wo kurwanya amapfa mu Karere ka Kayonza.

Dr Mukeshimana yagize ati "Tugomba gukuba inshuro 13 umusaruro kuri hegitare dufite uyu munsi, cyangwa umukamo w’inka tubona uyu munsi, nitutabikora Abanyarwanda ntibazabaho, ntibazabasha kurya".

Mu buryo Leta ivuga ko izifashisha harimo gukoresha inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure n’ifumbire) ndetse n’imiti cyangwa ingufu za "nuclear" zirwanya iyangirika ry’ibiribwa byaba bikiri mu murima cyangwa byasaruwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imvamabuno ndumva ari agatangaza,njye nakwisabira abafite made in Rwanda munshingano zabo gukurikirana ubyo buvumbuzi bwa Bwana Ntivuguruzwa.

Dante yanditse ku itariki ya: 5-01-2021  →  Musubize

Mvamwoyo, mvagatafari, mvamuhumetso, mvamunnyo....nandi meza

Twisonyenyeri yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka