Amakoperative y’abahinzi afite uruhare runini mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa

Gukorera muri koperative bituma abahinzi bahuza imbaraga, bakanagirana inama zo kongera umusaruro, bagahangana n’ihindagurika ry’ibiciro, bityo bakabasha kugaburira abatuye isi.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’ibiribwa ku isi, wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, tariki 30/10/2012, abayobozi batandukanye bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Uruhare rw’amakoperative y’ubuhinzi mu gutunga abatuye isi”.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano za bo guteza imbere ubuhinzi, aho bose bagaruka ku kamaro ku buhinzi bukozwe neza mu guhangana n’inzara.

Abdulaye Balde, ukuriye Ikigega cy’ibiribwa ku isi (WFP) mu Rwanda, akaba ari na we ntumwa y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), avuga ko amakoperative akomeye ashobora guhangana n’ibibazo abanyamuryango ba yo bahura na byo, bungurana ibitekerezo ku buryo bwo kongera umusaruro ndetse n’ibiciro bitabateza igihombo.

Abaturage bifatanyije n'ubuyobozi gukora umuganda mu gishanga cya Bishenyi.
Abaturage bifatanyije n’ubuyobozi gukora umuganda mu gishanga cya Bishenyi.

Uyu muyobozi yashimye iterambere ubuhinzi bwo mu Rwanda bumaze kugeraho, kuko nko mu myaka ya 2007/ 2008, ubwo isi yose yari ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, u Rwanda ntirwigeze ruhungabana.

Abdulaye arakomeza gukangurira abahinzi bose gukorera mu makoperative, kuko FAO n’abafatanyabikorwa ba yo bafite gahunda yo gufasha imishinga y’abahinzi bo mu bihugu by’Afrika y’Uburasirazuba, bibumbiye mu makoperative.

Minisitiri w’ubuhinzi, Dr Kalibata Agnes, na we aributsa abahinzi ko kwibumbira muri koperative bibafasha guhuza imbaraga no kugirana inama zituma bongera umusaruro. Atanga ingero z’amakoperative ageze ku rwego rwo guhingisha imashini n’afite abanyamuryango bakorana n’amabanki.

Minisitiri Kalibata akora umuganda mu gishanga cya Bishenyi.
Minisitiri Kalibata akora umuganda mu gishanga cya Bishenyi.

Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwivanye mu bukene ku kigereranyo cya 12%, Minisitiri Kalibata akaba asaba abahinzi gukorana imbaraga ku buryo mu yindi myaka itanu iri imbere, miliyoni eshatu z’Abanyarwanda ziri mu bukene zizaba zabuvuyemo.

Uyu muhango wabimburiwe n’umuganda wo gusibura imigende yo mu gishanga cya Bishenyi gihinzemo ibigori kuri hegitari 48, nyuma basura ibiraro by’inkoko by’isosiyeti BICHIF (Bishenyi Chiken Farm), yoroye inkoko ibihumbi 10, na Sosiyeti COGETRAP ikora ifumbire y’imborera, kuri ubu ifite toni zirenga 13.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka