Amajyepfo: Abahinzi baraburirwa kubera nkongwa idasanzwe yongeye kuhagaragara

Mu gihe igihembwe cy’ihinga cya 2018 A kiri gutangira abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo barahamagarirwa kuba maso bakajya basura imirima yabo kenshi.

Nkongwa idasanzwe irya ikigori ihereye mu mitima wacyo
Nkongwa idasanzwe irya ikigori ihereye mu mitima wacyo

Abahinzi barahamagarirwa kwita ku mirima yabo kuko mu Ntara y’Amajyepfo hongeye kugaragara nkongwa idasanzwe yibasira ibigori.

Gasana Parfait, uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu Ntara y’Amajyepfo ahamagarira abahinzi gusura imirima yabo nibura gatatu mu cyumweru.

Tariki ya 12 Nzeli 2017, ubwo yari ari i Nyamagabe mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2018 A, yagize ati “Nkongwa y’ibigori iracyahari ntaho yagiye, abahinzi babe maso.

Aho izagaragara bazagure umuti, nibumva batabisobanukiwe bazatubwire tuze tubarebere.”

Ibyo abivuga ahereye ku kuba mu gihembwe cy’ihinga cya 2017 C harahinzwe ibigori mu gishanga cy’Akanyaru, muri Nyanza na Gisagara, bikamera birimo nkongwa.

Akomeza avuga kandi ko no mu Karere ka Nyaruguru mu mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe bahinze mbere ibigori mu gihembwe cya 2018 A, byamera bigahita byibasirwa na nkongwa.

Muri Muhanga naho ngo abari guhinga ibigori hafi ya Nyabarongo nkongwa yatangiye kuhagaragara. Ati “Bivuze ko ahantu hahinze ibigori bimera nkongwa nayo iri ahongaho hafi.”

Akomeza abwira abahinzi ko mbere yo gutera imiti babanza gutoragura nkongwa ubundi bagatera umuti.

Gasana Parfait, umuyobozi wa RAB mu Ntara y'Amajyepfo ahamagarira abahinzi kuba maso kuko nkongwa igihari
Gasana Parfait, umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Amajyepfo ahamagarira abahinzi kuba maso kuko nkongwa igihari

Gasana avuga kandi ko abahinzi bagomba guterera rimwe umuti mu mirima kuko ngo iyo umwe ateye undi ntatere nkongwa yimuka.

Mukamuganga Donatha, ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’umutungo muri Nyamagabe avuga ko bari gukora ubukangurambaga mu baturage bwo guhinga ariko banategura amafaranga yo kugura umuti wica nkongwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka