Amafoto: Tembera uruganda rw’amashanyarazi y’izuba rwa Nasho rwifashishwa mu kuhira imyaka

Rumwe mu nganda nke mu Rwanda zitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ruherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe. Rwubatswe mu mwaka wa 2016 mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi ubarizwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) watewe inkunga n’umuryango nterankunga w’Umuherwe w’Umunyamerika Howard G.Buffet.

Uruganda rw'amashanyarazi y'izuba rwa Nasho rwabereye igisubizo abaturage
Uruganda rw’amashanyarazi y’izuba rwa Nasho rwabereye igisubizo abaturage

Uru ruganda rwubatswe runuzura mu mwaka wa 2016 rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 3.3. Rugizwe n’ibihumbi by’ibirahure byakira imirasire y’izuba bikayibyazamo amashanyarazi bishashe ku buso bwa hegitari ebyiri.

Uru ruganda rwifashishwa mu gutanga amashanyarazi akoresha imashini zuhira imyaka mu mushinga mugari w’ubuhinzi ukorera muri kariya gace ka Nasho.

Izi mashini zirimo izikurura n’izisunika amazi zigera kuri 14 ndetse n’izuhira zikoze ku buryo zizenguruka imirima zigera kuri 63, zuhira ubutaka ku buso bwenda kugera kuri hegitari 1,200.

Ubwo twasuraga ahaherereye uru ruganda, twaganiriye na Dr. Ndambe Nzaramba Magnifique, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga wa MINAGRI, adutangariza ko uru ruganda rubafitiye akamaro kanini cyane, kuko ari rwo rutuma imashini zuhira zigatuma abaturage bahinga ubudahagarara mu gihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka.

Dr. Ndambe yagize ati “Kuva uru ruganda rwatangira gukora, umusaruro w’abaturage dufasha mu kuhira imirima wikubye inshuro zirenga eshanu, ubutaka bwose imashini zacu zuhira buri kuri hegitare 1,172, ubwo butaka buhinzeho ibigori, ibishyimbo na soya, ndetse ubwo butaka bwose tubwuhira dukoresheje imashini zacu zikora ari uko zikoresheje aya mashanyarazi duhabwa n’uru ruganda”.

Dr. Ndambe avuga ko iyi mirima yuhirwa ari iy’abaturage baherereye mu Tugari twa Cyambwe, Rubirizi, Kagese na Mpanga two mu Murenge wa Nasho, bibumbiye muri Koperative yitwa NAICO (Nasho Irrigation Cooperative). Avuga ko aba baturage buhira imyaka yabo nta kiguzi na kimwe baciwe.

Tuganira na Alexis Mutunzi ushinzwe icungamutungo muri iyi koperative ya NAICO, yadutangarije ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda yabagejejeho uru ruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuko rwatumye biteza imbere.

Kuva uru ruganda rwajyaho, abaturage babonye umusaruro uruta uwo babonaga
Kuva uru ruganda rwajyaho, abaturage babonye umusaruro uruta uwo babonaga

Mutunzi yagize ati “Mbere y’uko uru ruganda rutangira ndetse n’uyu mushinga wa MINAGRI wo kuhira ibihingwa byacu, umusaruro wacu wari hasi cyane, nta muturage washoboraga gusarura toni zirenze ebyiri, ariko ubu harimo abasarura toni 10 ku butaka bwa hegitari imwe. Ubu twiteje imbere ndetse n’abanyamuryango ba koperative yacu barishimye cyane”.

Karege Manasseh umunyamuryango wa Koperative NAICO twaganiriye, yatubwiye ko aho uru ruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rwaziye, biteje imbere cyane kubera umusaruro wabo wazamutse, ariko babonye n’amajyambere kuko ayo mashanyarazi abaturage benshi batuye mu gasantere ka Kagese bafatira ku muyoboro wayo bakayakoresha mu bikorwa by’iterambere.

Usibye gufasha mu kuhira imyaka y’abaturage bo mu Murenge wa Nasho ndetse no gucanira bamwe mu baturage batuye mu gasantere ka Kagese, uru ruganda rwa Nasho rwohereza n’amashanyarazi ku muyoboro rusange mu gihugu, ari na yo mpamvu rwahawe Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ngo ibe ari yo irukoresha bityo rununganire izindi nganda zitanga amashanyarazi mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka