Akarere ka Nyamasheke karishimira ko abaturage bakoresha neza ifumbire

Akarere ka Nyamasheke karishimira ko abaturage bagatuye bakangukiye gukoresha neza ifumbire kandi imvura ikaba yaragwiriye igihe mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2013 bikazatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera, nk’uko babiteganya.

Ibi byatangajwe n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke, Sengambi Albert, ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki 23/11/2012 yari mu nama yamuhuje n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke.

Iyi nama ngarukakwezi yitabiriwe n’aba-Agronome b’imirenge igize akarere ka Nyamasheke ndetse n’abakozi b’akarere bafite ubuhinzi mu nshingano zabo, yasuzumaga imigendekere y’ibikorwa by’ubuhinzi byemejwe gushyirwa mu bikorwa muri aka karere, hagendewe ku miterere ya buri murenge.

By’umwihariko, abashinzwe ubuhinzi basuzumaga uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’ubuhinzi byitaweho muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2013 A.

Sengambi Albert, ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke atangaza ko kugeza ubu inzego z’ubuhinzi muri aka karere zishimira ko abaturage bakangukiye gukoresha ifumbire kandi ngo kuba imvura yaragwiriye igihe, byatumye abaturage bahinga kare.

Aba-Agronomes b'imirenge mu karere ka Nyamasheke.
Aba-Agronomes b’imirenge mu karere ka Nyamasheke.

Cyakora ngo mu mirenge imwe n’imwe nka Gihombo, Kirimbi na Mahembe haracyari imbogamizi z’uko hari ahantu hakwiriye guhingwa, nyamara kugeza ubu hakaba hatarahingwa.

Sengambi akaba avuga ko bagiye kugeza kuri iyo mirenge imbuto y’imyumbati kandi bagashyiraho gahunda yatuma imirimo y’ihinga muri iyo mirenge igenda neza.

Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo byatuma urwego rw’ubuhinzi muri aka karere rutera imbere, harimo no guteza imbere igihingwa cya kawa mu buryo bwo kuyitera ku biterane.

Ikindi cyagarutsweho ni ukunoza gahunda y’umuganda usanzwe wa buri kwezi ndetse n’umuganda udasanzwe washyiriweho kurwanya ibiza, by’umwihariko hibandwa ku kurwanya isuri muri aka karere.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka