
Urebeye kure umurima w’imboga wa Bizigira watekereza ko ari ibihuru afite ku irembo rye kuko umurima azihingamo uri mu nkengero z’umuharuro w’iwe. Hari n’uwatekereza ku biti by’indabo byagandaye, harimo iby’amababi y’icyatsi ndetse n’iby’amababi y’ibihogo byijimye bijya gusa n’idoma.
Iyo wegereye ariko usanga ari dodo ndende cyane kandi zagandaye, harimo iz’icyatsi n’iz’umutuku, zifite uruti rubyibushye, mbese zabaye nk’ibiti bifite amashami, hariho n’imboga nyinshi.
Bizigira avuga ko ari ubwoko bwa dodo bahawe n’umuryango Ripple Effect bahinga bifashishije ifumbire y’imborera, zikanazamuka nk’imboga zisanzwe, hanyuma ariko gukura zikagaba amashami bityo zigatanga umusaruro mwinshi bikaba bituruka mu buryo zisoromwa.
Agira ati “Usoroma bwa mbere uruboga rumaze kugira udushami byibura dutandatu, hanyuma mu gusoroma ugasiga dutatu cyangwa tune. Utwo na two turashamika wajya gusoroma na none ukongera ugasiga dutatu, gutyo gutyo.”

Kugira ngo imboga ze zimererwe neza, azitera ku ntera ya metero hagati y’uruboga n’urundi, akazisasira mu buryo asiga akanya gatoya hagati y’uruti n’isaso, buri mezi atatu akazimenera (koroshya ubutaka n’isuka), hanyuma kandi byibura buri kwezi akazimfumbiza amaganga (litiro ebyiri azivanga n’amazi yuzuye ijerekani) yuhiza mu isaso.
Umurima wa are enye afitemo ibiti 40 yateye mu kwezi k’Ukuboza 2023 ubu awusaruramo imifungo 200 buri cyumweru, kandi umufungo awugurisha amafaranga 100. Ni ukuvuga ko imboga ze zimuha amafaranga ibihumbi 80 ku kwezi.
Bizigira amaze imyaka itatu ahinga imboga muri buriya buryo, kandi ngo abikesha amahugurwa yagiye ahabwa nk’umujyanama w’ubuhinzi. Aho yabitangiriye ni bwo amaze kugera ku bikorwa byinshi akesha ubuhinzi n’ubworozi.
Agira ati “Mu mwaka mba mfite ibihumbi 600 kuri konti, nkuye mu mboga.”

Avuga kandi ko n’uwatera bene ruriya ruboga rumwe mu karima k’igikoni cyangwa no mu mufuka yajya ahora arusoroma, ntakenere kujya kuzihaha.
Ati “Urufite ari uruboga rumwe rushobora gutunga umuryango igihe kirekire, nta rundi uteye. Uzifite ari eshatu cyangwa eshanu, utangira kubara amafaranga. Kuko urwakuze cyane ushobora kurusaruraho imifungo hagati y’irindwi n’icumi mu cyumweru. Umufungo ni 100. Ni ukuvuga ko rumwe rushobora kuguha 1000 buri cyumweru.”
Alfred Musafiri, umukozi wa Ripple Effect mu Karere ka Nyanza, avuga ko ziriya dodo bahaye abajyanama b’ubuhinzi bakorana atari dodo zisanzwe ziboneka ahantu hose, ahubwo ari ubwoko babonye mu buriho bushobora kumara igihe kirekire, bunatanga umusaruro mwinshi. Bazishatse banazishyikiriza abagenerwabikorwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Mu rurimi rwa gihanga, iz’umutuku zitwa Creuntus Amaranthus naho iz’icyatsi zitwa Wild Amaranthus, kandi ngo zishobora kumara umwaka zigisarurwa.
Uwakwifuza kuzihinga yakura umwayi wazo ku bamamazabuhinzi no ku bahinzi bagiye baziha mu Turere twa Nyanza, Rwamagana, Kayonza, Rurindo, Ngoma, Bugesera na Nyaruguru uriya muryango ukoreramo kuri ubu.
Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Nyanza ryabaye guhera ku itariki ya 5 kugeza ku ya 7 Kamena 2024, ababashije kugera aho Bizigira na bagenzi be bagaragaje ziriya mboga bakanifuza umwayi wazo na bo barawutahanye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza.
muduhe contact ze(telefone)